Amagambo utagomba kubwira umukunzi wawe niba udashaka kwisenyeraho nk’ihene

Mu buzima busanzwe tuziko nta muntu w’intungane ubaho. No mu rukundo rero ubuzima buba bugikomeza bivuze ngo uwo ubana cyangwa ukundana nawe ashobora gukosa kuko ni umuntu, ariko se igihe akubangamiye wagakwiye kubyitwamo ute? Aha rero twaguteguriye ukwiye kwirinda kuvuga cyane ko bishobora gushyira iherezo ku rukundo rwanyu.

Nturi umugabo/ uhamye

Ahashize h’umuntu burya niho hamutera imbaraga, kandi iyo habuze abura imbaraga zimugeza aho agana. Kumubwira ko atari umugabo/umugore uhamye, bizamwicira icyizere bimutere kumva ko koko atari umugabo cg umugore ukwiye .

Kanaka arakuruta

Ni ikosa ribi cyane kugereranya umugabo/cg umugore wawe n’abandi kuko bimwereka ko ari mu irushanwa. Ntuzatume intonganya z’akanya gato zitesha agaciro umukunzi wawe mu buryo budasanzwe kuko umuntu wese iyo ava akagera ntiyifuza kumva ko hari undi  umuruta mu maso y’uwo bakundana.

Nicuza icyatumye tubana

Umujinya ntuzagukoreshe ikosa rishobora gutuma wisenyera  urugo burundu , ngo wumvishe umukunzi wawe ko muri kumwe by’impanuka, ngo utangire ngo iyo mbimenya n’ibindi. Ushobora kubiterwa n’umujinya ariko uzawuyobore ntuzakuyobore.

Ntuzibande ku habi he hashize

Benshi usanga batsindisha abakunzi babo ahashize habo habi nyamara nawe aguhindukiranye akagarura ahawe wababara kumurenza. Ntabwo ari byiza kuko bituma nta kintu azongera gukora ngo yemere ko ukimenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *