Ambasaderi Sir kim Darrock wagonganishije Ubwongereza n’Amerika ni muntu ki?

Kim Darroch yavutse tariki 30 Mata 1954 muri Stanley county Dyram mu majyaruguru y’igihugu cy’ubwonngereza . Yarangije amashuri ye mu 1975 ahabwa impamyabumenyi mu bijyanye n’imibereho y’ inyamaswa. Darroch yinjiye mu bubanyi n’amahanga bw’ubwongereza mu 1977. Naho mu mwaka wa 2016 yagizwe ambasaderi w’ubwongereza muri amerika.

Darroch yashakanye na  Vanessa  muwi 1978 banabyarana abana babiri aribo  Georgina na  Simon . Simon akaba ari umwarimu  muri kaminuza ya Vanderbilt aho yigisha amasomo y’ibidukikije ndetse n’isi . Vanessa akaba ari umwarimu muri British international school  mu mugi wa  Washington .

Yakoze nk’umujyana mukuru wa minisitiri w’intebe mu bijyanye n’umutekano w’igihugu kuva muri Mutarama 2012 kugeza mu Kwakira 2015.   Yanabaye umunyamabanga w’inama nkuru y’umutekano yari ishinzwe gukurikirana no guhosha ikibazo cy’umutwe w’iterabwoba wa ISIS(Islamic State Iraq and Sria) muri Iraq na Syria.

Igihe yari mu Bubirigi, Darroch  yagizwe kandi umuyobozi uhoraho  uhagarariye ibihugu by’iburayi kuva 2007- 2011. Yagizwe kandi nkumujyanama wa minisitiri w’intebe  mu muryango w’ibihugu by’iburayi  kuva 2004 -2007, muri uwo mwaka   Darroch Yanashinzwe  imirimo ya  dipolomasi mu migi ya Tokyo na Roma.

Mu 1997 , Darroch yahawe ishimwe n’ikigo companion of order of st,Micheal and st George  nk’umwe mu bitwaye neza mu bijyanye na gisirikare ndetse n’ububanyi n’amahanga .

Kuri ubu yeguye  ku mirimo yo kuba ambasaderi w’ubwongereza aho yari yarasimbuye mugenzi we   Sir Peter Westernmost.

source:  Heavy.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *