Beyoncé yashyize hanze indirimbo nshya irimo n’amagambo y’igiswayili

Umuhanzikanzi wo muri America wakunzwe cyane ndetse akaba nubu agikunzwe yashyizehanze indirimbo ye nshya yise “SPIRIT” yumvikanamo amagambo y’igiswayile.

iyi ndirimbo yayishyize hanze nyuma y’aho company ikomeye mu gukora ama filime yitwa Disney itangarije ko igiye gushyira hanze filime yayo yakunzwe cyane yitwa Lion King, iyi ndirimbo  ikaba yakorewe kujya muri iyo filime.

Iyi ndirimbo ikaba itangira igira iti “Uishi kwa mda mrefu mfalme”, ibi bikaba bivuze ngo “Umwami aragahoraho cyangwa se Umwami arakaramba”.

Beyonce kandi yatangaje ko iyi kubufatanye na Disney agiye gushyira hanze album y’indirimbo nyinshi zitandukanye zizaba zirimo amajwi ya Kinyafurika.

Yanatangaje kandi ko indirimbo zose azasohora ku itariki ya 19 Nyakanga, zatunganyijwe  naba Producer b’abahanga bo muri Africa, anemeza ko zizaba zikozwe mu buryo butandukanye nka Hip-hop, R&B na Afro Beat, zose zikazaba ziri kuri album izaba yitwa “The Lion King: The GIFT’.

Twabibutsa ko iyi filime ya Lion King ivuga ku nkuru y’umwana w’intare waharaniraga kuzagera ku bwami ngo ayobore izindi nyamaswa, abe Umwami w’ishyamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *