Congo: Intambara ikomeje guca ibintu, ishobora kongera umuvuduko wa Ebola

Ijwi ry’amerika dukesha iyi nkuru ryatangaje ko umukozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS yamaze gutangaza ko  igihe cyose imirwano yaba ikomeje guca ibintu  mu bice bimwe na bimwe bya Kongo imbaraga zishyirwa mu bikorwa byo gukumira icyorezo cy’iyi ndwara ya Ebola muri icyo gihugu zishobora kutagira icyo zigeraho.

Imibare y’abanduye iyo ndwara iheruka gushyirwa ahagaragara yazamutse kugera ku bantu 2,284 barimo 1,540 bahitanywe na yo, hamwe n’abandi 637 bayikize. Mu cyumweru gishize abantu 79 bashya barayanduye.

Tumwe mu duce Ibrahima Soce Fall, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi bw’ingoboka wa OMS yavuze ko bigoranye cyane gukomerezamo imirimo yo gukumira iki cyorezo ari Mabalako na Mandima kubera uruvunganzoka rw’abahunga imvururu ahanini ziterwa n’inyeshyamba za Mai-Mai na ADF  zisa n’izashinze ibirindiro muri Kivu y’amajyaruguru no mu gace ka Ituri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *