Eddy Kenzo wamamaye mu ndirimbo Stamina yitabiriye umutambagiro mutagatifu agira n’icyo yisabira abaislam

Umuhanzi Eddy Kenzo wamamaye cyane muri Africa y’uburasirazuba nk’umunyamuziki ariko byumwihariko akaba yaramenyekanye cyane mu gihugu cye cy’amavuko cya Uganda ubu arabarizwa i Madina mu gihugu cya Arabia Saudite aho yitabiriye umutambagiro muto uzwi nka Umra.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na Cheikh Ashraf NDAYISENDA, Eddy Kanzo yumvikanye asuhuzanya mu ndamukanyo ya Kislam ubundi arabaza ati” Mumeze mute”? Mu cyongereza kivanze n’ikigande yakomeje asuhuza inshuti ze zose ziri mu Rwanda anasaba abaislam gusura Madina na Maka barebe byinshi bitandukanye birimo n’imva y’intumwa y’imana Muhamad Imana imuhe amahoro n’umugisha.

Umra nayo ni umutambagaro mutagatifu ariko yo ikaba ari umutambagiro muto kuko hari bimwe mu bikorwa bikorwa mu mutambagiro mukuru(Hidja) bidakorwa muri Umra. Urugero twavuga nko gutamba. Iyo uwakoze Umra ashaka no gutamba bimusaba gutegereza umunsi wa9 w’ukwezi kwa 12 kwa kislam akaba aribwo atamba muri hidja nkuru.

Ikiganiro Cheikh Ashraf NDAYISENDA yagiranye na Eddy Kanzo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *