Finland na Norvege bari gusiba amasaha arenze 20 ku munsi

Mugihe abaislam bo mu Rwanda basiba amasaha atarenga 14 mu bice bimwe na bimwe Norvege na Finland ho siko biri kuko basiba agera kuri 20.

Umwe mu banyarwanda uba mu gihugu cya Finaland aherutse gutangariza umuyoboro dukesha iyi nkuru  ko muri Finland amasaha yo gusiba ahindagurika, naho abari mu majyaruguru bo hari igihe baba bari mu manywa gusa, ariko naho haba hari abayislam bake ugereranyije n’ahandi.

Igisibo mu idini ya islam ni itegeko ku muyislam wese ugejeje igihe cy’ubukure kandi atarwaye cyangwa adafite indi mpamvu yose wenda yakwangiza ubuzima bwe mu gihe yaba asibye.  hamwe na hamwe ku isi abayislam bakaba basiba bitandukanye n’amasaha kuko hari aho basiba amasaha menshi cyane cyane abo ku mugabane w’uburayi ndetse n’abasiba amasaha make nko ku mugabane w’afurika basiba hagati y’amasaha umuni na 14 mu gihe ahandi hari aho basiba hagati y’amasaha 18 na 20.

Igisibo gisanze uri mu gihugu kidapfa kubonekamo amanywa cg ijoro wabyitwaramo ute?

Bamwe mu bamenyi b’idini ya islam bavuga ko iyo abantu bari mu gisibo ahataboneka amanywa cyangwa amajoro bagendera ku gace baturanye n’ahari icyo kibazo, abandi bavuga ko abahatuye bimuka bakajya gutura ahari amanywa n’ijoro bikabafasha gukora igisibo.

Src umuyoboro

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *