Frenkie de jong y’fuje gukinira Arsenal abona Barcelona

Frankie de Jong Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’ubuhorandi akaba kandi n’umukinnyi mushya w’ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne yatangaje ko yifuzaga kubanza gukinira ikipe ya Arsenal mbere y’uko akinira Barcelona, ariko bikaba byararangiye akiniye Barcelona adaciye muri Arsenal.

Uyu musore w’imyaka 22 uheruka kwakirwa I Camp Nou mu cyumweru gishize, yatangarije ikinyamakuru Voetbal International ari nacyo ducyesha iyi nkuru ko mu mutwe we yakuze yumva ko azakinira Ajax, ubundi akajya muri Arsenal hanyuma akabona kwerekeza muri Barcelona” ibi akaba aribyo yise “Marc Overmars route” abihuje n’inzira umuhorandi mugenzi we  Marc overmars yanyuzemo akina, kuko yavuye muri Ajax, akajya muri Arsenal hanyuma agasoreza muri Barcelona.

Yabwiye icyo cyinyamakuru kandi ko kugera mbere aho utateganyaga aribyo byiza kurushaho ati “Yego kuba wahita ugera muri Barcelona mbere ni byiza, kandi ni byiza cyane kuko nubundi ziba zarahoze ari inzozi zawe gusa icyiza nuko uba uzigezeho kare”

Twabibutsa ko De jong yaguzwe na Barcelona avuye muri Ajax ku kayabo ka miliyoni 75 z’ama Euro, akaba kandi yarasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka itanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *