H’uguha: Ubushinwa Bushobora Kwihorera kuri Amerika ku gitero iherutse kubugabaho mu bucuruzi

Ku cyumweru taliki 12 Gicurasi 2019 Reta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje  ko ziteguye ko Ubushinwa buzihorera buzamura imisoro ku bicuruzwa Amerika yohereza muri icyo gihug , ni nyuma y’aho perezida Donald Trump azamuriye imisoro ku bicuruzwa Ubushinwa bwohereza muri Amerika aho yikubye inshuro zirenga ebyiri.

Umujyanama mukuru mu by’ubukungu mu biro vya perezida, White House Larry Kudlow yatangaje  ko impande zombi zizahura n’ingaruka  z’iyo ntambara y’ubucuruzi hagati y’Amerika n’Ubushinwa.

Kuwa gatanu taliki 10 Gicurasi 2019 nibwo Perezida Trump yakubye kabiri imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa byinjira muri America .

Ibiganiro hagati y’ibyo bihugu byombi bimaze amezi bibera i Beijing na Washington, ariko ibiheruka kubera ku murwa mukuru w’Amerika kuwa gatanu byarangiye ntacyumvikanyweho.

VOA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *