Imikino y’igikombe cy’Africa Yageze aharyoshye. Incamake kuri Can 2019 ndetse n’uko amakipe agomba guhatana muri 1/4

Kuba Misiri yakiriye iri rushanwa yaravuyemo ntibyabujije imikino y’igikombe cy’Africa gukomeza. ubu rero iyo mikino irakomeje kandi nibwo igeze aharyoshye, dore ko ubu amakipe yose yamaze kumenya uko azahura muri kimwe cya kane.

Nyuma yaho amakipe y’ibigugu nka Misiri, Cameroon, Morocco,nizindi zahabwaga amahirwe yo kuba zatwara iki gikombe, zihuriye n’uruva gusenya muri kimwe cy’umunani zitsinzwe nizitarahabwaga amahirwe  na make nka Benin, South Africa n’izindi. Ubu noneho irushanwa nibwo rigeze aharoshye, kuko ubu aya makipe yagiye mu kindi cyiciro.

Nyuma yuko muri iri joro Cote d’Ivoire itsinze Mali igitego 1 k’ubusa nayo ikabona itike iyigeza muri kimwe cya kane, naho Tunisia igatsinda bigoranye Ghana byari byanganyije 1 kuri 1 mu mukino wose maze bagakizwa na penaliti aho yayitsinze penaliti 5 kuri 4 nayo bikayishyira mu makipe ajya muri kimwe cya kane.

Taliki 10 Nzeri 2019  nibwo irushanwa rikomeza, aho Senegal na Benin bizacakirana ku isaha ya saa 18:00, naho ku isaha ya saa 21:00 rukambikana hagati ya Nigeria na South Africa maze tukazarara tumenye ikipe  ebyiri zerekeje muri kimwe cya kabiri.

Sibyo gusa kuko kuwa kane tariki ya 11/7, naho imikino izakomeza aho ku isaha ya saa 18:00 ikipe ya Cote d’ Ivoire izahura n’ikipe ya Algeria, naho ku isaha yi saa 21:00 Tunisia ikazahura na Madagascar, inashyigikiwe cyane na President wayo unayiha amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, ndetse akaba yaraniyiziye kuri stade gushyigikira iyi kipe ubwo yasezererage DRC.

Twabibutsa ko muri kimwe cy’umunani Benin yazezereye Maroc, Senegal igazererera Uganda, Nigeria igasezerera Cameroon, South Africa igasezerera Egypt, Madagascar igasezerera DRC, Algeria igasezerera Guinee naho Cote d’Ivoire igasezerera Mali mu gihe Tunisia yo yasezereye Ghana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *