Impamvu abakobwa bakize bagorwa no kubona abagabo.

Aho igihe kigeze buri mukobwa cyangwa umugore akangurirwa gukora ngo yigire mu rwego rwo kudategereza amaramuko kubandi cg ku mugabo, bitandukanye na mbere aho umukobwa cg umugore yabaga ari uwo guteka kwita kubana no kumenya niba icyarire cy’inka cyabonetse.

Ikinyejana cya21 cyazanye izindi mpinduka cyinazamura imyumvire mishya biva ku kuba umugore wo mu rugo ahubwo by’imukira kukuba umugore waba umuyobozi, akaba rwiyemezamirimo kuburyo nabagabo bamwigiraho. Izamuka ry’iyo myumvire ryateye umugore cg umukobwa kw’itinyuka kuburyo udashobora no gutungurwa no kubona umwana w’umukobwa uri munsi y’imyaka 25 yewe unavuka mu muryango utishoboye ariko wakoze akabasha kwigurira inzu, imodoka ndetse n’ibindi benshi mu bahungu b’urungano rwe baba badashobora kwigezaho. Ariko se kuki abakobwa nkabo ndetse nabavuka mu miryango yifashije bakunze kutabonera abagabo ku gihe? Baba babigiramo ruhare ki? Nibyo tugarukaho muri iyi nkuru.

Imwe mu mpamvu nyamukuru itera abakobwa bifite kutabonera abagabo kugihe ahanini burya nuko abasore benshi baba babatinya kenshi na kenshi bakanga ko babumvira ubusa. Naho kubakobwa bavuka mu miryango yifashije ho akenshi usanga n’ababyeyi babo babigiramo uruhare kuko baba batifuza kuba bashyingira abana babo mu batindi birengagije ko hatubaka ubutunzi nubwo nabwo buba bukenewe. Ariko nyamara ababyeyi bakora ibyo nabo babikora nta rundi rwango ahubwo ar’ukubera ko bifuriza umwana wabo ibyiza.

Uburyo wabyitwaramo rero niba uri umwe murabo cyangwa ukaba uri umusore watinye umukobwa wifite cyangwa uvuka mubo mutanganya ubushobozi reba iyi video

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *