Inama zagufasha kwivura ibikomere watewe nuwo ukunda waguhemukiye.

Urukundo ni kimwe mu bintu byambere biryohera abarurimo ariko kandi rukaba kimwe mu bintu byambere bishengura umutima iyo utandukanye n’uwo mwakundanaga byumwihariko iyo atari wowe biturutseho. Aha niho bamwe kwihangana bibananira bamwe bakaba bakwiyambura n’ubuzima, gusa hano tubazaniye inama zishobora kugufasha guhangana n’ibyo bihe biba bitakoroheye.

Iyiteho  mu buryo bushoboka bwose kandi wiyegereze inshuti zawe za hafi.

Iyi ni imwe mu ntwaro abantu badasobanukiwe ariko ya karahabutaka mu guhangana no kwigunga nyuma yo kubengwa cyangwa dutandukana n’uwo mwakundanaga. Nubwo bibaho umuntu akananirwa kurya no kunywa kubera agahinda ariko biba ari ngombwa kwiyitaho muri ibyo bihe. Iyo uri kumwe n’inshuti zawe bagufasha kutiyicisha inzara ahubwo bakakumenyera icyo ukeneye mu buzima.

Hanga umubano mushya n’inshuti nshya

Burya guhura n’inshuti nshya bifasha guhindura ubuzima ndetse bikanakongerera icyizere, gusa inshuti zivugwa ni inshuti zisanzwe. Si byiza guhita usubira mu rukundo kuko biba byiza iyo wihaye igihe runaka cyo gutuza.

Biganirize inshuti zikwitaho

Umunyarwanda ati” ushaka gukira indwara arayirata”. Biba byiza iyo wiyegereje inshuti zisanzwe zikwitaho nyuma yo gukomereka mu rukundo ukabibaganiriza, kuko atari byiza kuguma wenyine igihe uri mu gahinda kameze gatyo, begere ubagishe inama bagufashe.

Kora siporo

Niyo waba usanzwe udakora siporo, ni byiza ko igihe ugize ibibazo bikugora watangira kwimenyereza gukora siporo. Kwimenyereza gukora imyitozo ni ingenzi kuko bigufasha gutakaza uburakari ndetse n’umujinya watewe n’ibyo bihe bigoye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *