Kuryamana n’umusore sibyo bituma umwigarurira” Miss Mutesi Jolly”

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram account  ndetse na youtube channel yeNyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly, yahanuye abakobwa ababwira ko gukora imibonano mpuzabitsina n’umusore bidatuma wigarurira umutima we.

Muri video yahe umutwe ugira uti “Having a sex with a guy doesn’t make u own him”. Ugenekereje mu Kinyarwanda yagize bishatse kuvuga ngo “Kuryamana (gukora imibonano mpuzabitsina) n’umusore ntibituma umwigarurira”.

Yateruye avuga ko ashaka gukomoza ku ngingo y’abangavu baryamana n’abasore bumva ko babiyegurira. Avuga ko kenshi ibyabo bitaramba kandi bikurikirwa n’ingaruka zirimo gutwara inda zitateguwe, kuva mu ishuri rimwe na rimwe bakandura SIDA bakabana nayo ubuzima bwabo bwose, icyizere cy’ubuzima kikayoyoka.

Yagiriye inama abakobwa ko badakwiye kuryamana n’umusore bumva ko bazamwiyegurira. Avuga ko hari ingero nyinshi z’abakobwa bagiye baryamana n’abasore barenze umwe ariko bikarangira bashwanye. Hejuru y’ibyo ngo hari n’abatera intambwe yo kurushinga bakabyarana ariko ntibarambane.  

Yagize ati “Twabonye benshi(abakobwa) muri sosiyete bagize abakunzi barenze batandatu kandi bose bakaryamana. Ikindi kandi hari abakundanye bateye intambwe yo kurushinga yewe baranabyarana ariko birangira batandukanye. Urwo ni urugero ndashaka kukubwira ko gukora imibonano mpuzabitsinda atari cyo cy’ibanze.”

One thought on “Kuryamana n’umusore sibyo bituma umwigarurira” Miss Mutesi Jolly”

  • June 10, 2019 at 8:59 pm
    Permalink

    so mubwize ukuri kujyirango niyumva yagukunda agukunde ukuri bityo nawe biz

    ajyendabigabanuka thx cyangwa unyejyere nkufashe kubureka

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *