Muhanga hatangijwe amarushanwa yo gusoma quroan ku nshuro ya kane

Kuri uyu wa 6 taliki 25 Gicurasi 2019 Ishuri Madrasat al’wahida litahifidhu al’Quran al’kali ry’igisha  gusoma no  gufata mu mutwe  Quran(ikorowani) riherereye mu karere ka Muhanga ryatangije amarushanwa ngarukamwaka yo gusoma quroan.

Mu kiganiro impano yagiranye na Nsengiyumva Abdullah umuyobozi w’ishuri Madrasat al’wahida  wungirije yadutangarije ko intego yayo marushanwa ahuza abanyeshuri biga Quran, ari ukubatinyura ndetse ndetse no kubazamura mu misomere ya Quran kuburyo badashobora no gutinya guhatana mu marushanwa Mpuzamahanga.

Aya marushanwa yo gusoma Quran aba ku nshuro yayo ya kane mu karere ka Muhanga, yitabariwe n’abahatana 35  azamara iminsi ibiri. Abazayatsinda hari ibihembo bazahabwa mu rwego rwo kubashimira ndetse no kubongerera umuhate.

Ikiganiro na NSENGIYUMVA ABDULLAH

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *