Ibihano bishobora gufatirwa Neymar byatangajwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Paris Saint-Germain

Neymar umunyabrazile ukina imbere mw’ikipe ya PSG, kuwa mbere w’iki cyumweru yabuze ku kibuga kugirango yitozanye n’abandi mu myiteguro ya Shampiona y’umwaka utaha, ibintu byababaje cyane ubuyobozi bwiyo kipe bigatuma batangaza ko Neymar ashobora guhanishwa gukatwa agahimbazamusyi k’ukwezi kose gahwanye n’amapound 100,000.

Kuri ubu ubuyobozi bwa PSG bwatangaje ko Neymar ashobora guhanishwa kutazahabwa agahimbazamusyi ke ka kuno kwezi azira kuba nyine ataragaragaye muri iyo myitozo.  Gusa Neymar we abyamaganira kure akemeza  ko atigeze yanga kwitabira imyitozo kuko we yar’azi ko agomba kuzagaruka I Paris kuwa mbere tariki 15 Nyakanga.

Ibyo kandi bigahamywa n’umuvugizi we, usobanura ko Neymar yemeranyijwe n’ikipe ko azagaruka mu Bufaransa taliki 15 z’uku kwa karindwi kubw’ibirori yagombaga kuzitabira kuya  taliki 13 Nyakanga.

Ibi byateje ikibazo kuko ubuyobozi bwo bukomeje guhamya ko ibi byose Neymar ari kubikora kuko ari mu biganiro n’ikipe ya Barcelona, biri kuvugwa ko yaba ashaka kuyisubiramo.

Twabibutsa ko muri iyi kipe buri mukinnyi ahabwa ishimwe rye rya buri kwezi, bitewe nimyitwarire yagize muri uko kwezi ndetse n’uko yubahirije amategeko y’ikipe. Neymar rero wahabwaga agahimbazamusyi kangana n’amaPound 100,000 akaba ayuku kwezi yo ashobora kumunyura mu myanya y’intoki.

Src: Sky Sport

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *