Neymar Yanze kwitabira imyitozo nk’abandi bakinnyi

Umunya Brazil ndetse akaba n’umukinnyi w’imbere w’ikipe ya PSG yo mu Bufaransa, yanze kwitabira imyitozo kuri uyu wa mbere ubwo iyi kipe yatangiraga imyitozo yo gutegura season itaha ya 2019-2020.

Uyu musore w’imyaka 27 ubwo abandi  bakinnyi bageraga ku kibuga ngo batangire imyitozo, we ntiyabashije kuhagaragara aribyo byatumye abayobozi b’iyi kipe batangaza ko bagomba kugira icyo bakora kuri uyu musore, aho bagize bati “Twabonye ko Neymar atigeze agaragara ku isaha yari iteganyijwe ndetse naho yari ateganyijwe kuba ari, kandi ibi yabikoze atanabiherewe uburenganzira n’ikipe, ibi rero bigomba kugira icyo bikorwaho”.

Ibi kandi bibaye nyuma yaho uyu musore biri guhwihwiswa ko yaba ashaka gusubira muri FC Barcelona, aho yavuye muri 2017 mukwa 8 ubwo yari aguzwe asaga miliyoni 200 z’ama pound, akaba kandi iyi kipe yari yarayikinnyemo kuva muri 2013 kugeza muri 2017.

Kugeza ubu uyu musore amaze gutsinda ibitego 34 mu mikino 37 ya shampiona, akaba kandi amaze gutwara yikurikiranya ibikombe 2 bya Shampiona yo mu bufaransa Ligue 1.

Src: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *