Ruhango :Abahinzi b’umuceri barasaba ubuyobozi kubishyuriza amafaranga bambuwe.

Abahinzi bakorera ubuhinzi bw’umuceri mu gishanga cya Kanyegenyege giherereye mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango barasaba ubuyobozi kubishyuriza  amafaranga y’umusaruro wabo w’igihembwe cyambere cya 2019 bambuwe na Cooperative yabo.

Kirenga Emmanuel  ni  umunyamuryango  akaba n’umuyobozi wa rimwe mu matsinda ane y’abahinzi bibumbiye muri   cooperative twubake ubumwe (COTM) ikorera ubuhinzi bw’umuceri mu gishanga cya kanyegenyege kiri mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango, aravuga ko kuba abayobozi b’iyi cooperative barafashe amafaranga yose  y’umusaruro w’umuceri  w’abahinzi wagurishijwe kuruganda rwa gafunzo rutonora umuceri bakayishyirira mu mifukajwa kwambu yabo, birikugira ingaruka  ku ba banyamuryango  ba cooperative aho agaragaza ko biteye isoni kuba umuceli wose waramaze kugurishwa ariko abahinzi bakaba batarishyurwa.

eje ko bitagarukira aho gusa kuko ubu bakibarwaho umwenda  n’ibigo by’amabanki bari barafashemo inguzanyo y’amafaranga yo gukoresha bita kubuhinzi bwabo bw’umuceri.

Ku ruhande rwa perezida wa cooperative twubake ubumwe ishinjwa kwambura abanyamuryango BIZIMANA Celestin,  we ntiyemeranya n’abo banyamuryango kuko yemeza ko  itsinda rimwe ar’iryo risigaye  iyi cooperative itarishyurira umwenda wose kandi nawo  ukaba utarengeje ibihumbi 200 frw.

Kuri iki kibazo ariko umuyobozi w’akarere ka  Ruhango Habarurema Valensi avuga ko ubuyobozi bw’aka karere bwasabye  Police n’urwego rwigihugu rushinzwe iperereza RIB ishami rya ruhango gukurikirana uyu muyobozi w’iyi cooperative kugirango ahanirwe  amakosa yo gucunga nabi umutungo w’abanyamuryango bagize iyi cooperative .

Nubwo BIZIMANA Celestin umuyobozi w’iyo cooperative agaragaza ko nta kibazo gihari ariko amakuru agera ku mpano27 yemeza ko muri rusange cooperative twubake ubumwe havugwamo igihombo cy’amafaranga agera  kuri million 9.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *