Sport: Bimwe mu byamamare by’abaislam byabayeho mu mu mikino itandukanye

Turi ku munsi wa munani w’igisibo cy’ukwezi kwa Lamadhan. Ubushakashatsi bugaragaza ko  muri miliyali zisaga 7 zituye isi miliyali 1 na miliyoni 61 zose ari aba isilamu. Muri abo bose rero ntago haburamo abakinnyi cg aba athletes bakurikiye iyi dini ya islam.

Ni muri urwo rwego Impano27  yabateguriye urutonde rw’abakinnyi 10  b’ibihe byose mu mikino itandukanye baba islam

  1. Marat Safin

Ni umurusiya wahoze ari umukinnyi wa tennis kuva 1997-2009 yatwaye grand slam 2

Uyu Safin  yavutse ndetse anakurira mu idini ya islam, yabaye uwambere muri tennis ubwo yatwaraga grand slam 2 uyu mugabo kandi afite agahigo ko kuba yaravunnye racquets muri session ya 1987. Kur’ubu asigaye ari mu nteko ishingamategeko yuburusiya .

9. Naseem Hamed

Uyu yakinnye  iteramakofi kuva 1992-2002

Yatsinze imikino 36 anganya umukino umwe nta mukino n’umwe yigeze atsindwa  mur’iyo yose yakinnye,  yateye kawo 31

8. Imran Khan

Ni umunyapakistan wakinnye  umukino wa cricket kuva 1971-1992

Yafashije igihugu cye cya Pakistan gutwara igikombe cyisi cyo mu 1992, yanabaye umukinnyi w’umwaka inshuro 3.

Nyuma yo guhagarika gukina umukino wa cricket Imran Khan yashinze ishyaka rya politike  rye iwabo muri Pakistan aryita the Pakistan Tehreek-e-Insaf (PTI) ryibanda mu kurwanya ruswa muri goverinoma ya Pakistan.

7. Bernard Hopkins

Uyu Hopkins yamenyekanye cyane mu mukino  w’iteramakofe  kuva mu mwaka wa 1988 kugeza ubu. Hopkins  yatsinze imikino 52 anganya 6 atsindwa  imikino 2, muri iyo mikino yose yateye Kawo 32 akaba yarakinaga mubafite ibiro biringaniye.

Muri 2011 ubwo yatsindaga Pascal iyo ikaba ariyo ntsinzi yamugize uwatwaye champion yisi akuze kurusha abandi ku myaka 46.

6. Zinedine Zidane

Zidane n’umufaransa ufite inkomoko muri Algeria yakinnye kuva 1988-2006 yakiniye amakipe atandukanye nka juventus yo mu butaliyani ndetse na real Madrid yo muri Espagne.   Yabaye kandi umukinnyi w’umwaka inshuro 3 zose ndetse atwara n’igikombe cyisi 1998.

5. Mike Tyson

Ni umukinnyi w’iteramakofi w’umunyamerika watangiye kuwukina 1981 kugeza 2005

Yatsinze imikino 50 atsindwa imikino 6 atera kawo 44.  Yaje kuba umu islam ubwo yari muri gereza afungiwe gufata kungufu mu 1992 asohokamo 1995.

4. Shaquille O’Neal

Ni umunyamerika wakinaga umukino wa basketball kuva mu mwaka 1989-2011

Yatwaye NBA 4 yatwaye muri Lakers imwe yayitwaye muri Miami heat atsindirwa kuri final ya NBA 3 ahamagarwa muri all star game inshuro 15

Uyu mugabo yabaye umu islam ahinduwe na mukase gusa ntago yakundaga kuvuga ibijyanye n’imyemerere ye abantu bakaba baramenye idini rye ubwo yagaragaraga agiye mu mutambagiro mutagatifu imaka.

3. Hakeem Olajuwon

UmunyaNigeria w’umunyamerika wakinnye basket kuva 1981-2002

Yapimaga metero 2 na santimetero 13.

Yatwaye NBA 2, atsindirwa kuri final ya NBA kabiri,  aba myugariro mwiza wumwaka inshuro 2. ahamagarwa muri all star game inshuro 12.

2. Kareem Abdul-Jabbar

Ni umunyamerika wibihe byose mu mukino wa basket kuva 1966-1989

Uyu mugabo niwe umukinnyi watsinze amanota menshi muri NBA 38,387

Yatwaye NBA 6, aba umukinnyi w’umwaka inshuro 6, atsindirwa kuri final inshuro 2, ahamagarwa muri allstar game inshuro 19.

Uyu mugabo ntago yavutse ari umu islam kuko yagiye mu dini ya islam muri 1971 ahita ahindura namazina ye muruwo mwaka kuko yitwaga Lew Alcindor ahindura yitwa Abdul jabbar.

1. Muhammed Ali

Ni umunyamerika wamenyekanye mu mukino w’iteramakofe kuva mu 1960 kugeza 1981. Mu 1960 yatwaye umudari wa Olympic mu iteramakofe mubafite ibiro bike bizwi cyane nka lightweight.

Ali kandi yabaye champion wisi inshuro eshatu, uyu yagiye yigarurira imitima y’abanyamerika kubera ubuhanga bwe mu mukino w’iteramakofe  gusa akaba yaraje kujya muri islam  muri movement iharanira uburenganzira bwabaturage aho mu 1967 byaje no kumuviramo  guhagarikwa imyaka itatu kubera imyizerere ye no kwanga kujya mugisirikare.

Ngabo rero abakinnyi 10 b’ibyamamare bafite imyemerere ya islam twari twabateguriye, tukaba tutasoza tutifurije abaislam muri rusange igisibo cyiza.

Reba Video

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *