Umupaka wa Gatuna uhuza Urwanda na Uganda wafunguwe by’agateganyo

U Rwanda rwafunguye by’agateganyo umupaka wa Gatuna hagati yarwo na Uganda wari umaze amezi atatu ufunze ku modoka nini zitwara imizigo.

Kuri iki cyumweru ikigo  gishinzwe imisoro Rwanda Revenue Authority cyasohoye itangazo rivuga ko uyu mupaka ufunguwe by’agateganyo kugeza tariki 22 z’ukwezi kwa gatandatu.

Kivuga ko bikozwe kugira ngo “harebwe ko imirimo yakozwe itabangamiye urujya n’uruza rw’amakamyo atwaye imizigo iremereye”.

Gufunga uyu mupaka byatumye Uganda ishinja u Rwanda kwica amasezerano y’ubucuruzi agenga umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba avanaho imipaka ku bicuruzwa.

Ikigo cy’imisoro cya Uganda kivuga ko buri mwaka iki gihugu cyohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite nibura agaciro ka miliyari 319 z’amashilingi ya Uganda. Ni inshuro eshatu z’ibyo u Rwanda rwohereza muri Uganda.

Kuva uyu mupaka wafungwa ibicuruzwa bijya mu Rwanda bivuye muri Uganda byagabanutseho hejuru ya 70% nk’uko bivugwa na kiriya kigo, kuko imodoka zibitwara zasabwaga guca ku yindi mipaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *