Ukwibombarika n’ibikorwa byiza byaranze abaislam mu gisibo ntibigomba kurangirana nacyo. Cheikh Kajeguhakwa

Ukwibombarika n’ibikorwa byiza byaranze abaislam mu gisibo ntibigomba kurangirana nacyo. Cheikh Kajeguhakwa

Gusoza igibo cy’ukwezi kwa Ramadhan ntibisonuye irangira ry’ibikorwa byiza byaranze abaislam mu gisibo. Ubwo ni bumwe mu butumwa umuyobozi w’abaislam mu karere ka Muhanga Cheikh Kajeguhakwa Ismael yageneye abaislam ku munsi wo gusoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan 2019.

Aganira n’Impano yadutangarije ko igisibo cy’umwaka wa 2019 cyagenze neza cyane ugereranyije n’ibisibo byabanje, ariko kandi anagaruka ku mbaraga zidasanzwe abaislam bashyize mu bikorwa by’urukundo no gufasha ari naho yahereye asaba abaislam gukomereza aho bari bagereje.

Itegeko ryo gusiba Allah(Imana) yarishimangiye muri Korowani ntagatifu 2:183, Intumwa Muhamadi nayo yabishimangiye mu mvugo yayo igira ati ”Idini ya isilamu yubatse ku nkingi eshanu muri zo harimo ukwezi kwa Ramadhan”.

Igihe cy’igisibo ukaba uba ari umwanya mwiza wo gusingiza Imana ndetse no kuyicuzaho cyane nubwo no muyindi minsi umuislam aba abitegetswe ariko biba akarusho mu gisibo, kikaba cyimara iminsi 29 cg 30.

Ikiganiro Kirambuye na Cheikh ISMAIL KAJEGUHAKWA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *