Inama zagufasha gucika ku ngeso yo kwikinisha

Kwikinisha ni igikorwa gikorwa hagamijwe kwishimisha kigakorwa n’umuntu ku giti cye bitabaye ngombwa ko abonana na mugenzi we.

Mbere na mbere ugomba kubanza kwishyiramo ukaniyumvisha ko kwikinisha ari bibi kandi wiyemeje kubireka.
Reka kureba filimi za porono ndetse n’amafoto y’abakobwa bambaye ubusa.Irinde kuba uri wenyine igihe kinini.
Gerageza gushaka ikintu uhugiraho nko gukora siporo,guhimba indirimbo,gushushanya,….
Irinde kurara wenyine kuko iyo ubitekerejeho urikumwe n’umuntu utinya kubikora
Mbere yo kuryama, reba ibintu ukora kuburyo unanirwa ugahita usinzira.
Jya urya imbuto n’imboga zitandukanye kuko bituma umubiri ugira imbaraga, bigatuma uhangana n’ingaruka zo kwikinisha.
Gisha inama umuntu wizeye ntacyo umuhishe, kuko iyo ushaka gukira indwara urayirata.

Nta kabuza n’ukurikiza inama zatanzwe ruguru ingeso yo kwikinisha izagenda nka Nyomberi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *