Ingamba Nigeria yafashe zatumye Ebola yari yatangiye kuhoreka imbaga icika burundu, ni nazo Congo, Urwanda, Uburundi na Uganda bagomba gufata mu guhangana nayo

Icyorezo  cya Ebola gihangayikishije benshi ku isi ariko by’umwihariko ikaba ihangayikishije umugabane wa Afrika cyane ko ari nawo iri kwibasira, kuko yayogoje ibice byo mu burengerazuba bwa Africa ariko noneho ubu ikaba yongeye kwigaragaza muri Africa y’uburasirazuba muri Uganda na Congo. Ariko se iyi ndwara yigeze guhitana imbaga muri Nigeria yaje kuhacika ite? Nibyo tugiye kugarukaho mu nkuru yacu.

Ubusanzwe indwara ya Ebola ibimenyetso nyir’izina byayo bitangira kugaragara guhera ku minsi ibiri kugera ku byumweru bitatu umuntu  wandujwe n’ako gakoko, agira umuriro akababara mu muhogo, kuribwa umutwe, guhitwa, kuruka n’ibindi.

Indwara ya Ebola yagaragaye bwa mbere muri Nigeria mu mpera za Nyakanga 2014. Icyo gihe umurwayi wambere yagaragayeho yari umugabo wo mu gihugu cya Liberia iza no kumuhitana.

Mu ntangiriro za Kanama 2014 umuganga wo muri Nigeria  witaga kuri wa murwayi twavuze haruguru nawe yahitanywe na Ebola. Icyo gihe abantu batanu byari bimaze kwemezwa ko banduye Ebola.

Muri uko kwezi kwa Kanama leta yahise ishyiraho ibigo bizajya bishyirwamo abanduye Ebola ngo babe ariho bafashirizwa mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ryayo. Ni nabwo mu bice byose by’igihugu hahise hatangizwa ubukangurambaga buvuga bunaburira abaturage ku bijyanye n’iyo ndwara.

Byageze taliki 18 Kanama 2014 Nigeria ifite abaturage 12 bamaze kwandura indwara ya Ebola, ariko hamwe n’ingamba zari zafashwe ziyongeramo kongera isuku no kurinda byumwihariko abanduye kugira aho bahurira n’abazima mu Kwakira 2014 umuryango mpuzamahanga wita ku buzima OMS watangaje bidasubirwaho ko nta Ebola ikirangwa muri Nigeria.

Icyo wowe usabwa ndetse n’uruhare rwawe mu kurinda Ebola kuba yagera mu gihugu cyawe, urasabwa gukurikiza inama ugirwa n’abashinzwe ubuzima aho utuye ushyira mu bikorwa byose bagusaba bijyanye no gukumira iyi ndwara ndetse no  kwirinda ibyo bakubuza birimo no kujya mu bihugu yagaragayemo.

Src: OMS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *