Kayonza: Abagiye gusanganira Yesu, batawe muri yombi

Ku cyumweru taliki 30 Nyakanga 2023, bamwe mu bakirisitu bo mu Burasirazuba biyomoye ku badivantisite b’umunsi wa Karindwi, bafashe indangururamajwi bahata inzira ibirenge bavuga ko bagiye gusanganira Yesu, bafatiwe mu karere ka Kayonza barafungwa ngo babanze bigishwe.

Amakuru ducyesha ikinyamakuru igihe, avuga ko abafashwe baturuka mu mirenge ya Ndego, Kabare, Rwinkwavu na Mwiri yo mu karere ka Kayonza hakiyongeraho abo mu Murenge wa Mpanga wo mu karere ka Kirehe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Bizimana Claude, yabwiye ikinyamakuru Igihe ducyesha iyi nkuru ko aba baturage batawe muri yombi ndetse bagahita banashyikirizwa RIB na Polisi kugira ngo baganirizwe.

Yagize ati “ Ni ba bandi bitandukanyije n’Abadivantisite, bagendaga bavuga ngo isi igiye kurangira. Bazengurukaga imidugudu yose, ikindi bavugaga ko bagiye gusanganira Yesu. Ibindi bintu biranga aba bantu ni ba bandi banze kwikingiza Covid-19, banga gutanga mituweli ndetse n’abana babo bato ntibabajyana mu ishuri bahora mu masengesho gusa gusa.”

Kurangira kw’isi aba babivuze bwambere, kuko byabayeho mu mwaka w’i 2000, abantu bashyuha imitwe, imitungo yabo barayiteza, inka bazikamira hasi, ariko umwaka wi 2000 ugeze bategereza imperuka baraheba.

Mu mwaka wa 2018 uwiyise Intumwa Gitwaza, yavuze ko imperuka izaba, anatangaza amataliki izaberaho, abantu barayitegereza baraheba. Ibyanditswe byera byo bikangurira abizera guhora biteguye, kuko ntawe uzi umunsi cyangwa isaha, imperuka izaberaho.

Photo: Igihe

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?