#Kwibuka28 : Danny MUTABAZI Yagaragaje inzira y’umusaraba yanyuranyemo na nyina ubwo bihishaga mu masaka

Mu gihe is yose yifatanya n’u Rwanda kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Danny MUTABAZI abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashimiye Imana yo yaremye Amasaka kuko ahamya ko ariho we n’umubyeyi we (Nyina umubyara) babashije kurokokera mu gihe bahigwaga nabashakaga kubica mu gihe cya Jenoside.

Uyu Muramyi mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye yagize ati “Mana warakoze kurema amasaka ukanayakoresha uturinda aha niho Mama wampfukiye umunwa kumezi 3 narimfite” uyu Muhanzi yakomeje Avuga ko nyina umubyara yahisemo kumupfuka umunwa kugirango atabasha kurira kuko yari igitambambuga kuko atarazi ibyari biri kuba icyo gihe.
Ati “ubwo ibyo navugaga namwe murabyumva n’impamvu yampfutse umunwa mu gihe ubusanzwe ibyo navugaga bishimisha ababyeyi ariko kumpfuka umunwa ni cyo cyadukijije”.

Uyu muhanzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Umutangabuhamya, Amarira y’ibyishimo, Impamba y’urugendo ndetse n’izindi.

Twibuke twiyubaka.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?