Minisitiri w’Intebe wa Canada yageze i Kigali

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yageze mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Kamena 2022, aho yitabiriye Inama y’Abayobozi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa Kumi n’Ebyiri n’Igice z’umugoroba.

Akihagera yakiriwe n’Umujyanama wa Perezida mu by’Ubukungu, Francis Gatare, mu cyubahiro gikwiye umuyobozi nk’uwo ku rwego rwe.

Inama ya CHOGM bitabiriye iri kubera mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 20 Kamena, izasozwa ku wa 26 Kamena 2022.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter ye, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau yavuze ko mu gihe azamara mu Rwanda azaganira n’abayobozi mu gushaka ibisubizo by’ibibazo ibihugu byinshi bifite birimo ingaruka zatewe n’intambara y’u Burusiya muri Ukraine, imihindagurikire y’ibihe n’ubuzima burushaho guhenda.

Justin Trudeau, agiye gusura u Rwanda mu gihe mu minsi ishize yagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame, cyibanze ku mubano w’ibihugu byombi n’ingingo zireba isi muri rusange, bifitemo inyungu.

Abayobozi bombi banaganiriye ku ngaruka Afurika yagizweho n’intambara u Burusiya bwagabye kuri Ukraine yatumye ibiciro bitumbagira by’umwihariko kuri uyu mugabane.

Inama ya CHOGM yitabiriwe n’abantu barenga 5000, baturuka mu bihugu 54 bigize uyu muryango wa Commonwealth uhuriza hamwe abaturage miliyari 2,6.

Canada ni kimwe mu bihugu byatangiranye na Commonwealth ubwo yashingwaga mu 1926, mu gihe u Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu 2009.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?