Muhanga-Mushishiro: Umukobwa ugumiwe ni we ukwa!

Ubusanzwe mu muco nyarwanda bizwi ko umusore washimye umukobwa amusaba ababyeyi hakabaho no kumukwa, nubwo hari abatumva imvano y’inkwano kuko muri iyi minsi bisigaye byarabaye nk’ubucuruzi aho kuba umuhango. Mu karere ka Muhanga ho hari agace,  umukobwa umaze gusa naho yiheba ahitamo kuba ari we ukwa umusore, nubwo ngo hari n’abakiri bato bakwa abasore.

Abasore n’abagabo batandukanye bo mu murenge wa Mushishiro wo mu karere ka Muhanga baganiriye na Tv1 dukesha iyi nkuru, bavuze ko gukwa abasore atari iby’ubu kuko no mu myaka nka 14 ishize byahahoze.

Umwe yagize ati’’ Jye uwo twashakanye yampaye amafaranga ibihumbi 500, iyo atayampa ntawe nari kuzana, nari kuzana undi uyafite”

Undi we yagize ati” hari uwo twijyeze kuvugana umwe, gusa jye mbona arakuze. Arako n’ubundi abayatanga baba bakuze”.

Uwo musore uri mu kijyero cy’imyaka 25 avuga ko umukobwa baciririkanyaga yamuhaga ibihumbi 300 mu gihe umusore we yamucaga ibihumbi 500. Ngo byarangiye abuze ntiyamurongora.

Iri kobwa cyangwa se ibyakwitwa ihongwa ry’abasore mbere yo kurongora, rihangayikishije ababyeyi batuye muri ibi bice kuko nk’abafite abakobwa nyamara badafite amikoro, bavuga ko bishobora kuzajya biviramo abana babo kugumirwa.

Hajyendewe ku itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 53, ndetse no ku itegeko no 42/1988 ryo ku wa 27 ukwakira 1988 rishyiraho interuro y’ibanze n’igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano cyane cyane mu ngingo yaryo y’i 168, hategetswe ko mu gihugu hose inkwano iba inyana cyangwa amafaranga atarenze ibihumbi cumi na bitanu , ihitamo muri byombi rigaharirwa umuryango w’umukobwa.

ibyo abakobwa batandukanye ntibanyuzwe na byo kuko bavugaga ko  ko ari ugutesha agaciro abakobwa, nyamara hakaba n’abavuze ko bikwiye, kuko n’ubundi inkwano ari umuhango, atari ikiguzi.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?