Ruhango: Abashengurwaga no kurenga imisozi bajya gushaka amazi meza, bijejwe ubufasha

Abatuye mu Mudugudu wa Kaburanjwiri, Akagali ka Kibero, umurenge wa Ntongwe ho mu karere ka Ruhango  batagiraga amazi meza kandi ikigega cyubatse mu mudugudu wabo, bijejwe ubifasha n’Ubuyozi bw’Akaeere ka Ruhango

Aba Baturage basaba ko hagira igikorwa nabo bagahabwa amazi meza nyuma y’aho hari umuyoboro(ikigega) w’amazi wubatswe muri uyu mudugudu bakabwirwa ko bagomba kuba mu mu bambere bazayahabwa ariko ibikorwa byo kuwubaka bikaba biri gusatira umusozo n’ubundi ntamariba(robine) babona hafi.

NZAMURAMBAHO Feredariko, umwe mu baturage baganiriye na IMPANO yavuze ko batangiye kubibonamo ikibazo gikomeye.

Yagize ati “Natwe twabonye umuyoboro wubakwa, tubwirwa ko natwe bazatugezaho iyo gahunda nziza nk’uko batugejejeho umuriro, ariko amaso yaheze mu kirere.”

MUKANKUSI Florence nawe utuye muri aka gace, avuga ko binywera amazi y’ibishanga bakaba ari na byo batekesha.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango HABARUREMA Valens avuga ko koko bitumvikana ukuntu abantu baba begereye umuyoboro w’amazi ariko bakaba bakora urugendo rw’ibirometero n’ibirometero bajya kuvoma amazi yawo.

Mayor Valens kandi yavuze ko nta muturage wakabaye arenga metero 500 ajya kuvoma nkuko gahunda ya Leta ibiteganya.

Yagize ati “Ubundi uburyo leta yabigennye, yateguye ko nta Muturage ugomba kurenga nibura metero 500 agiye kuvoma.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwizeza aba Batuage ko umunsi iki kigega kizaba cyamaze kuzura bazagezwaho n’amarobine kugira nabo babone amazi meza bitabasabye kurenga imisozi.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?