Ruhango-Kinazi: Gahunda y’ Umurenge mu kagari ije korohereza Abaturarage mu ngendo

Gahunda y’ Umurenge mu Kagari ni gahunda y’akarere ka Ruhanga yo kwegereza abaturage serivisi(service) zatangirwaga ku Murenge abayobozi bagasanga abaturage iwabo mu tugari. Abatuye mu kagali ka Rubona umurenge wa Kinazi ho mu karere ka Ruhango bavuga ko ibi bije koroshya ingendo ndende bakoraga bajya ku biro by’umurenge gusaba izo Service.

Sibobugingo Ezechiel utuye mu kagali ka Rubona yagize ati ” Bizatugabanyiriza urugendo twakoraga tujya ku murenge kuko hari nubwo wasangaga tujyiyeyo hakabaho ubwo dusanga wenda abayobozi bagiye mu bindi ugasanga turuhiye ubusa.”

Karindwi na we utuye mu Kagari ka Rubona avuga ko ari gahunda nziza kuko hari nk’ubwo usanga umukecuru w’ububa akora urugendo rurerure hakabaho ubwo n’abayobozi atababona ariko kujya ku kagari byo biroroshye kuko atari kure nko ku Murenge.

Nsanzabandi Pascal Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi yagize ati” Gahunda y’Umurenge mu kagari ni gahunda y’akarere yo kwegereza abaturage service zitangwa n’abatekinisiye n’abayobozi tuzibasangishije iwabo mu tugari.”

Nsanzabandi kandi avuga ko iyi Gahunda igamije kugabanya ingendo abaturage bakora bajya kwaka service ku Murenge, kongera ubusabane hagati y’abayobozi n’abaturage nyuma y’uko bukomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19. Iyi Gahunda kandi ikaba inagamije   guhwitura inzego zose zitanga serivisi(service) ku muturage kugira ngo bakorere abaturage batabasiragije cyangwa se ngo bibe intandaro yo kubasaba indonke.

Mu murenge wa Kinazi iyi gahunda yatangirijwe mu Kagali ka Rubona ikaba yakomereje no mu tundi tugari turimo Burima, Gisari, Kinazi na Rutabo twose tugize umurenge wa Kinazi.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?