Rwanda: Mwalimu akuriweho kuba urugero rw’ifatizo mu bakozi badashobora kunywa isukari ikoze

Mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 29 Nyakanga 2022, Harimo uwo kuzamura Umushahara wa Mwalimu mu rwego rwo guhindura imibereho ye no kumufasha kwiteza imbere.

Mu mashuri abanza umushahara wa mwarimu wongereweho 88% naho mu yisumbuye aho bahemberwa kuri diporome ya A1 na A0 wongerwaho 40%.

Ibi bikimara gutangazwa na minisitiri w’intebe Dr Edouard NGIRENTE kuri uyu wa mbere ubwo yagezaga ku mitwe yombi y’inteko ishinga amategeko ikiganiro ku byagezweho mu burezi bw’ibanze, muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere NST1, Ministeri y’Uburezi nayo ihise ishyira hanze itangazo ribyemeza rinagaragaza ibyagendeweho.

Inkuru ikimara kuba Kimomo, Impano.rw yabajike bamwe mu basanzwe bakora umwuga w’uburezi bavuga ko iri zamurwa ry’umushahara wa Mwalimu rije gushyira iherezo ku isuzugurwa rya Mwalimu wari waragizwe iciro ry’imigani.

Djafali usanzwe akorera umwuga we wo kwigisha mu mujyi wa Kigali yagize ati” ntabwo Mwalimu azongera kuba iciro ry’imigani mu bantu bahembwa asuzuguritse. Mu minsi yashize umuntu yaravugaga ngo nahemba abarimu babiri cg batatu ashaka kugaragaza ingano y’amafaranga macye bahembwa, ariko wenda ubu ntibizongera.”

Ingabite Brigitte ukorera umwuga we w’Uburezi mu ntara y’Amajyepfo we, asanga ingero zitesha agaciro zatangirwaga kuri Mwalimu hagaragazwa amikoro ye macye zitazasubira, Urugero nkaho uwabaga anyoye icyayi cyangwa igikoma kirimo isukari nkeya yahitaga avuga ko ari nk’iya Mwalimu, mu rwego rwo kugaragaza ko ubucye bw’amafaranga yahembwaga butatuma anywa isukari ikoze.

Iyi mishahara mishya Abarimu bazahita batangira kuyihembwa kuva muri uku kwezi kwa Kanama, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’intebe Dr Eduard Ngirente.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?