Ikipe y’igihugu ya Misiri izwi nka The Pharaohs yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika izacakiraniramo na Senegal nyuma yo gutsinda Cameroon kuri penaliti 3-1.
Misiri itarorohewe na mba yakuyemo amakipe atandukanye nka Cote d’Ivoire na Maroc, nyamara ziri mu zahabwaga amahirwe ndetse zifite abakinnyi bafite amazina akomeye i Burayi.
Mu mukino w’uyu munsi, Cameroon yatangiye igice cya mbere isatira mu mipira yo mu kirere. Ku munota wa 17, Abou Gabal uzwi ku izina rya Gabaski yarokotse, kuko Aboubakar yateye neza umutwe wari uvuye kuri Koloneri, ariko umupira wakubise igiti cy’izamu uragaruka.
Mu gice cya kabiri,Egypt yaje yariye karungu aho hakiri kare Mostafa Mohamed yateye umupira mwiza ukurwamo n’umunyezamu Andrea Onana. Igihugu cya Misiri cyabonye amahirwe akomeye yo kuyobora umukino ubwo Mohamed Salah yaherezwaga umupira na Martin Hongla asigarana n’umunyezamu Onana ariko ashatse kumucenga undi agira amahirwe arawurenza.
Umukino ugiye kurangira umutoza wa Misiri,Carlos Queiroz, yahawe ikarita itukura kubera kwitwara nabi ku basifuzi ari gutoza. Ubwo iminota 120 yari irangiye hakurikiyeho gutera Penaliti zatangiwe na Cameroon yinjije imwe yonyine ya Vincent Aboubacar mu gihe bagenzi be barimo Harold Moukoudi,James Lea Siliki na Clinton Njie bazihushije.
Penaliti 3 za Misiri zinjijwe na Zizo,Mohamed Abdel Monem na Mohanad Mostafa Lasheen.
Misiri izahura na Senegal ku cyumweru ku mukino wa nyuma wa AFCON 2021, mu gihe kuwa Gatandatu Cameroon yakiriye irushanwa izahanganira umwanya wa 3 na Burkina Faso.