Abakorera umwuga w’itangazamaku mu ntara y’Amajyepfo ndetse n’abandi bafite aho bahuriye naryo, bihurije hamwe, bagabira inka umuryango wa Joseph Sendakize mu rwego rwo gushyigikira gahunda yatangijwe na Perezida Kagame, ya Girinka munyarwanda.
Joseph Sendakize wagabiwe inka, atuye mu karere Ruhango, umurenge wa Ruhango, akagali ka Rwoga, umudugudu wa Nyabisindu. Nyuma yo kugabirwa akaba yavuze ko inka ahawe ije guhindura byinshi mu mibereho ye.
Yagize ati” Rwose jyewe nkurikije uburyo nagabiwe inka, ndishimye, kandi nkurikije uburyo twahingaga ntitweze kubera ikibazo cy’ifumbire, ubu tugiye kujya duhinga tweze. Ubu mbonye inka, nzatera imbere kuko nzajya mbona ibyo kurya bihagije bitewe na yo.”
Muhizi Elisee, uhagarariye abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko nubwo iki gikorwa ari ubwambere kibaye, iyi ari intangiriro, anibutsa abakora indi myuga ko gufasha no gushyigikira gahunda ziteza imbere umunyarwanda bidasaba kubanza gutunga amamiliyali.
Mu ijambo rye yagize ati” Twavuze ko buri mwaka tuzajya dufata umuntu umwe mu karere, ndetse ubushobozi bwakwiyongera tugafata abarenze umwe, dufatanyije n’inzego zitandukanye. Buriya ntabwo wajya gutanga ngo utegereze kuvuga ngo mbanze ngire ibya Mirenge, muri bicye ufite uba ufite uwo urusha, utwo ducye rero, udusaranganya n’abandi bantu batishoboye. Nkakangurira abandi bakora mu nzego zitandukanye, yaba Abashoferi, abamotari, ababaji, abadozi, ko bajya bikusanya kugirango baremere abatishoboye.
Mukangenzi Alphonsine Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yashimiye Abanyamakuru ku bw’iki gikorwa, abizeza ubufatanye ndetse anavuga ko bazakomeza kuba hafi uyu muturage wagabiwe inka, kugira ngo icyo itangiwe kizagerweho.
Ati” Uyu muryango wa Sendakize n’ubundi ni umuryango usanzwe ufashwa n’akarere, nubundi turakomeza tumufashe mu buryo bwo kwiteza imbere.”
Ruhango nk’akarere katoranyijwe n’abanyamakuru bakorera mu ntara y’Amajyepfo, ni akarere kakunze kugarukwaho n’itangazamakuru cyane, intego y’ababa banyamakuru ikaba kwari ukugaragaza ko bo nubwo batara bakanatangaza amakuru atandukanye, baba bagamije gutangaza ukuri kw’ibihari nk’akazi, ariko nta rundi rwango, ndetse bakaba baba n’abafatanyabikorwa mu bindi bikorwa bigamije iterambere ry’umuturage.