Site icon Impano

Amajyepfo: Imbamutima za Damascene wakoze Radio, ubu akaba yarafashijwe kujya kwiga ikoranabuhanga.

Ni ibyishimo bisendereye kuri Ntikuriryayo Jean Damascene wo mu karere ka Muhanga umurenge wa Nyamabuye, wafatanyije na mujyenzi we bagakora umurongo wa Radio wumvikanira kuri Fm ubwo yigaga amateka mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12(12 Years), none ubu akaba yarafashijwe kujya gukabiriza inzozi ze mu kigo cya Nyanza TVET aho yiga ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Ubwo Impano yamusuraga mu kigo gishya ari kwigamo ibijyanye n’ikoranabuhanga, Sinkuriryayo Jean Damascene yavuze ko byamutunguye ndetse bikamurenga, gusa akavuga ko uretse kuba byaranyuze mu itangazamakuru  ariko atabwiwe izindi nzego zabigizemo uruhare, kuko yabonye ahamagarwa ndetse akanabwirwa ko azajya yiga atishyura.

Yagize ati” Mbere na mbere ndashimira ababigizemo uruhare kugira ngo nerekezwe mu nzira yo gukabya inzozi zange, yaba itangazamakuru ndetse n’abandi bose babigizemo uruhare nubwo nabonye nzanwa aha ariko ntasobanuriwe, byaranshimishije cyane kuko byaje bintunguye kandi mu gihe nasaga nuwatangiye gutakaza ikizere, gusa ubu ikizere cyaragarutse kuko ndi mu nzira inganisha ku gukabya inzozi zange.”

Ku murongo wa Telephone Eng Jeremiah NGABONZIZA uyobora ikigo cya Nyanza TVET uyu Jean Damascene yajyanywe kwigamo, yabwiye Impano ko Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyi ngiro (RTB) yamuhamagaye akamumenyesha iby’uwo mwana bityo akamusaba ko yamufasha.

Yagize ati” Nahamagawe n’umuyobozi wa Rwanda TVET Board(RTB) ambwira ko hari umwana wakoze radio, ansaba ko namufasha cyane nk’ishuri yizeye ko ryafasha uwo mwana gukabya inzozi ze. Birumvikana nk’ikigo n’ubundi gishyize imbere ikoranabuhanga ndetse no guhanga ibintu bishya nabyumvise vuba mpita nkurikirana, mvugana n’ubuyobozi bw’ikigo yigagaho bumpuza n’ababyeyi be bityo umwana aza gukurikira inzozi ze.”

Sinkuriryayo Jean Damascene yari yatsinze ikiciro rusange yoherezwa kwiga mu rw’Unge rw’Amashuri rwa Shyogwe ariko abura ubushobozi. Yaje gukomereza mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 aho yigaga Amateka, Ubumenyi bw’isi n’Ubukungu(HEG) aho yari arangije umwaka wa 4. Mu bushakashatsi yakoranaga na mugenzi we ukiga mu cyiciro rusange baje kuvumbura ibintu bitandukanye birimo uko bakora Radio yumvikanira kuri Fm, Imodoka zitwarwa n’ikoranabuhanga ndetse n’ibindi.

N’ubwo Jean Damascene avuga ko ari mu nzira ya nyayo imuganisha ku gukabya inzozi ze, ariko anavuga ko n’ubundi hari imbogamizi agihura na zo, zirimo nk’amikoro kuko ibikoresho yifashisha mu buvumbuzi bwe ahanini usanga biba bihenze, ikindi akaba asabwa gukoresha mudasobwa kenshi, kandi ntayo agira.

Exit mobile version