Umubyeyi wa Dusabemungu Valensi usanzwe afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, utuye mu Murenge wa Nyarubaka, akagali ka Nyagishubi, umudugudu wa Kabere , ndetse n’abaturanyi be bavuga ko umuhungu we yabeshywe bikomeye n’uwitwa Mvuyekure bahimba Mushi ko azamushyingira umwe mu bakobwa be, bigatuma uwo musore amukorera imyaka igera kuri itanu nta gihembo, none ngo abakobwa yari yaramusezeranyije kumushyingira bararongorwa vuba.
Umubyeyi wa Dusabemungu yabwiye Tv1 ducyesha iyi nkuru ko, umuhungu we birirwa bamukoresha imirimo idahemba kuko bamubeshye ko bazamushyingira.
Yagize ati” Bamusezeranyije ngo bazamuhemba (bazamushyingira) umukobwa, jye niko bambwiye bo ku giti cyabo. Ubwo yirirwa aragiye intama n’ihene, no kwirirwa yahira ubwatsi.”
Abatuye muri aka gace bavuga ko uyu uhimbwa Mushi yari yariyamwe gukoresha Dusabemungu.
Uyu yagize ati” Kuko bari bamwiyamye ko adakomeza gukoresha uyu muntu utavuga, kuko bamwereka umukobwa nyine akavuga ati ‘ Ok ubu ndimo ndatanga inkwano.’ Aba azi ko arimo gukwa nyine ntabwo yishyuza.”
Undi ati “ Natwe twumvise ko kuko ari impanga bagiye gukorera ubukwe rimwe, ariko uwo bamusezeranya yuko azabona mo umwe muri abo, ariko urumva ntawe azabona.”
Uvugwaho gukoresha Dusabemungu atamuhemba amusezeranya kuzamushyingira, we avuga ko ibivugwa atari byo.
Yagize ati” arara iwabo, akaza mu gitondo bitewe n’uko aba aje kwirebera ibiryo, bakamugaburira, ntabwo azi guhinga ngo ndavuga ngo aba yagiye kumpingira. Nta n’akazi nigeze muhereza.”
Umwe mu bakobwa uvugwa ko ari umwe mu bari gushyingirwa Dusabemungu, avuga ko yigeze no guhamagazwa ku kagali ka Ruli gaherereye mu murenge wa Shyogwe ngo abisobanure, akavuga ko bidashoboka ndetse akanakurira uwo wakabaye nyirabukwe inzira ku murima ko atari umukazana we.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Shyogwe uyu Mvuyekure n’abakobwa be batuyemo, buvuga ko butari buzi iby’iki kibazo, ariko ngo bugiye kugikurikirana.
Mu myaka itatu ishize, ubuyobozi bw’Akagali ka Ruli gaherereye mu murenge wa Shyongwe bwari bwagejejweho iki kibazo, hanzurwa ko Mvuyekure yishyura Dusabemungu amafaranga ibihumbi bitanu kuko yemeraga ko yamukoreye iminsi itanu, ariko anabuzwa kuzongera kumukoresha, gusa iyo myanzuro ikaba isa naho ntacyo yatanze kuko uwakoraga yakomeje gukora nk’ibisanzwe.