Umwana w’imyaka itanu witwa Adrian yafashe imodoka y’ababyeyi be ‘arayatsa’ Gusa ntiyaje kugera iyo yajyaga kuko yaje guhagarikwa na Polisi yo mu muhanda nawe akababwira ko yari agiye kwigurira indi modoka ku madorari atatu.
Umupolisi ubwo yabonaga imodoka yo mu bwoko bwa SUV igenda ku muvuduko wa 50km/h mu muhanda yari arimo akayihagarika, yatunguwe bikomeye ubwo yasangaga itwawe n’umwana.
Ubwo umupolisi yamubazaga aho ari kujya, uyu mwana yamushubije ko avuye iwabo nyuma y’uko nyina yanze kumugurira imodoka ihenze yashakaga bityo agahitamo kwikemurira ikibazo aka ya mvugo y’abanyarwanda ivuga ko intore yishakira inzira. Ubusanzwe imodoka Adrian yashakaga yo mu bwoko bwa Lamborghini, igura macye igura $180,000 ni arenga miliyoni 170 y’u Rwanda – bigatuma batumvikana.
Polisi yo mu muhanda muri Utah yatangaje kuri Twitter ko uyu mwana “yahise afata imodoka akajya muri California kwigurira iyo modoka”. Polisi ariko ivuga ko “ntako yari ahagaze ku ikofi kuko yari afite amadorari atatu gusa ($3)”.
Uyu wana nta kibao yigeze ateza mu muhanda yari arimo. Bikaba bivugwa ko ababyeyi be bari ku kazi bamusigiye bakuru be ari nabo ashobora kuba yaciye mu rihumye akatsa imodoka.