Site icon Impano.rw

Australia: Senateri yavugirije induru umwami w’ubwongereza, mu gihe kingana n’umunota

Kuriki cyumweru mu ruzinduko Umwami w’ubwongereza Charles III  yagiriye mu gihugu cya Australiya cyahoze gikoronejwe n’Ubwongereza yavugirijwe induru n’umwe mu bagize inteko ishingamatego uhagarariye abasangwabutaka kavukire bo muri icyo gihugu.

Ubwo umwami Charles  wa III n’umugore we umwamikazi camilla   bageraga  mu mujyi wa Canberra aho yagomba  guhura n’abagize inteko Ishingamategeko bakiriwe n’ijwi rirenga rya senateri Kazi Lidia Thorpe ukomoka mu bazwi nk’abasangwabuta agira ati “wowe ntabwo uri umwami wanjye “.

Yakomeje  ashinja umwami w‘ubwongereza charles wa III ibyakozwe na nyina  umwamikaza Elizabeth wa II ubwo yarari kungoma , akavuga ko yishe abantu bo mu bwoko bwe(Lidia).

Ati” Iki si igihugu cyawe, ntabwo uri Umwami wanjye. Nyoko yishe abantu bo mubwoko bwacu, abica iyicaruboza iriya ni Jenoside..”

Australiya ni gihugu cyakolonejwe n’abongereza ndetse ikaba inabarizwa mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza uzwi nka  Commonwealth.

Nyuma, yo kwigaragambya Thorpe yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yashakaga koherereza Umwami charles wa III  ubutumwa busobanutse.

Ati “Dushobora kuyobora igihugu cyacu uko tubyumva , ibyo twabikora  , dushobora kuba igihugu cyiza kitarimo akaboko k’umukoloni,  ntidushobora kunamira umukoloni kandi  abakurambere be aribo  ba nyirabayazana w’ubwicanyi bukabije na jenoside yakorewe abacu.”

Kugeza ubu Ingoro y’umwami i Buckingham ntacyo yigeze itangaza  ku myigaragambyo ya Thorpe, ahubwo yibanze ku mbaga y’abantu bari bakubise buzuye baje kureba umwami n’umwamikazi  i Canberra.

 

 

Exit mobile version