Site icon Impano.rw

Ba Guverineri 2, CG Emanuel Gasana wayoboraga amajyepfo na JMV Gatabazi wayoboraga amajyaruguru begujwe.

Itangazo ryatanzwen’iBiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu 25/5/2020 rivuga ko “Perezida wa Repubulika” yabaye ahagaritse ku myanya yabo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Hon Gatabazi Jean Marie Vianey “kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho”.

Intangiriro y’itangazo igaragaza ko aba bayobozi begujwe hashingiwe ku itegeko Nº14/2013RYO KUWA 25/03/2013RIGENA IMITUNGANYIRIZE N’IMIKORERE BY’INTARA cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9.

Ingingo ya 9 y’iri tegeko, ivuga iki?

Ingingo ya 9 y’iri tegeko ntabwo ariyo ivuga ku ku mpamvu nyamukuru yaba yeguje aba bayobozi, ahubwo ivuga ku, Ishyirwaho n’ivanwaho rya Guverineri w’Intara.

Guverineri w’Intara ashyirwa mu mirimo n’Iteka rya Perezida byemejwe n’Umutwe wa Sena. kandi Guverineri w’Intara avanwa ku mirimo ye n’Iteka rya Perezida.

Ni izihe nshingano za Guverineri zaba zitarubahirijwe zikaba intandaro yo kweguzwa kw’aba bombi?

Nk’uko bigaragara mu itegeko Nº14/2013 ryo kuwa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’intara mu ngingo ya 6, Guverineri w’intara afite inshingano zikurikira.

1° Kuyobora inzego z’imirimo ya Leta ku Ntara.

2° Kugira inama inzego z’ibanze mu mikorere yazo.

3° Kugira inama Uturere mu bijyanye no kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu.

4° Kumenyesha ubuyobozi bukuru bw’Igihugu uko Intara iteye n’ikiyibayemo cyose gikwiyekwitabwaho.

5° Gutumiza no kuyobora inama ya Komite y’umutekano.

6° Gutanga raporo ku mikorere y’ Intara n’Uturere tuyigize.

7° Kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yemejwe.

8° Gutumiza rimwe mu mwaka n’ikindi gihe cyose bibaye ngombwa inama nyunguranabitekerezo ihuza abayobozi batandukanye b’inzego za Leta cyangwa ihuza abayobozi b’inzego za Leta n’iz’abikorera bakorera mu Ntara.

9° Gukora indi mirimo iri mu nshingano ze yasabwa n’inzego zimuyobora.

Aha byagorana gupfa kwemeza impamvu ya nyayo yatumye aba bayobozi beguzwa.

Gatabazi JMV yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru taliki 30/8/2017 asimbuye Musabyimana Claude icyo gihe wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba ubwo Perezida Kagame yashyiragaho Guverinoma nshya yari igizwe n’abaminisitiri 20, abanyamabanga ba Leta 11.

CG Gasana Emanuel yagiye kuyobora Intara y’Amajyepfo taliki 18/10/2018 avuye ku mwanya wo kuba Umukuru wa Polisi yari amazeho imyaka irenga icumi icyo gihe. Icyo gihe yari asimbuye Senateri Mureshyankwano wari uyimazemo imyaka 2.

Ubwo CG Emmanuel Gasana yahabwaga izi nshingano zo kuyobora intara y’amajyepfo- iyi ntara yari igeramiwe mu mutekano, kuko aribwo ingabo ziyitaga iza FLN zagabaga uduteroshuma muri iyi ntara mu mirenge ya Nyabimata ndetse n’utundi duce duhan imbibe n’ishyamba rya Nyungwe.

 

Exit mobile version