Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Bide wakoze ibitari biherutse kubaho agatsinda Perezida wari ku butegetsi amaze kurahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ese koko Donald Trumpari buve mu gihugu nkuko yabisezeranyije abanyamerika ubwo yiyamamazaga?
Ubwo yiyamamazaga kuyobora manda ya 2 mu gace ka Macon ho muri Leta ya Georgia Donald Trump yavuze ko ahanganye n’umukandida udashoboye( Avuga Joe Bidden) bityo asezeranya abari bari aho ko aramutse atsinzwe amatora cyaba ar’ikimwaro yemeza ko yahita ava muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Yagize ati” Mwibaze ndamutse ntsinzwe! Ubwo ubuzima bwange busigaye bwose nakora iki? Najya mvuga ngo natsinzwe n’umukandida wambere wabayeho udashoboye mu mateka ya Politike! Ntabwo byangwa neza rwose, ahari wenda nahita mva mu gihugu, ntabwo mbizi.”
Kugeza ubu Donald Trump yamaze gusohoka muri White house aho yerekeje muri Leta ya Florida .
Trump bwanyuma nka Perezida wa America(muri manda ye y’imyaka 5) mu gitondo cy’uno munsi ku wa gatatu yuriye indege itwara perezida wa Amerika, “Air Force One” aho yerekeje muri Leta ya Florida aho ashobora kuza asohoka muri Amerika niba koko ari umugabo urinda ijambo rye cyangwa akaba ataratebyaga.
Iminsi ya nyuma ya Trump ku butegetsi ntiyamubereye myiza kuko imbuga nkoranyambaga ze hafi ya zose zarafunzwe kubera imyigaragambyo y’abamushyigiye yangije inyubako y’inteko inshingamategeko ya Amerika(Capitol) aho yashinjwe gushyigikira abayikoze.