Site icon Impano.rw

Birakekwa ko abantu 70 baba baburiye ubuzima mu kiyaga cya kivu

Amakuru dukesha ijwi ry’amerika yemeza ko, abantu batandatu bapfuye abandi 64 bakaburirwa irengero, nyuma y’uko ubwato barimo bwibiriye mu kiyaga cya Kivu, mu burasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo, mu gitondo cyo  kuwa mbere w’iki cyumweru.

Mustapha Mamboleo, umuyobozi wo mu nzego z’ibanze ku kirwa cy’ijwi Idjwi rikikujwe, yavuze ko abantu 150 ari bo bari muri ubwo bwato bwarohamye, ubwo  bwerekeza i Goma buvuye kuri icyo kirwa, aho yavuze ko  80 muri abo bagenzi babashije kurokoka.

Mathieu Alimasi Malumbi, Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu mu ntara ya Kivu y’amajyepfo, yavuze ko bakiri gushakisha ababuriwe irengero ndetse gushakisha icyaba cyateye iyo mpanuka.

Impanuka z’ubwato muri Kongo si ikintu gishya, kuko akenshi hakunze kumvikana impanuka za hato na hato z’ubwato, ahanini zikaba ziterwa n’uko haba hapakiwemo ibiro byinshi kuruta ibyo ubwato bugenewe gutwara.

Exit mobile version