Site icon Impano.rw

Bwa mbere mu mateka y’isi, hari umuntu ufite umutima w’ingurube

Umunyamerika David Bennett, w’imyaka 57, ni we muntu wa mbere ku isi ufite umutima w’ingurube kandi kujyeza ubu akaba ameze neza.

Ako gahigo agaciye  nyuma y’iminsi ine ishize abazwe mu bisa n’ijyerajyeza  agashyirwamo umutima w’ingurube kuko uwo yari asanganywe wari ufite ikibazo. Igikorwa cyo kumubaga bamukuramo umutima we bamuteramo uw’ingurube cyamaze amasaha arindwi mu mujyi wa Baltimore muri leta ya Maryland, nkuko abaganga babivuga.

Umwanzuro wo kumuteramo umutima w’ingurube ntabwo wapfuye gufatwa gutyo gusa, kuko Abaganga bo ku bitaro bya Kaminuza ya Maryland bahawe ubwo burenganzira bwihariye n’ikigo kigenzura ubuvuzi muri Amerika ngo bamubage, bashingiye ku kuba iyo Bennett atabagwa yari gupfa.

Bartley Griffith, muganga ubaga, yavuze ko uko kubaga kwakorewe uwo mugabo kuzatuma isi itera intambwe imwe irushaho kwegera gucyemura ikibazo gikomeye cy’ubucye bw’ingingo zo gutera abarwayi.

Bwana Griffith yagize ati: “Nta na rimwe twari twarigeze dukora ibi mu muntu kandi ndibwira ko twebwe, twamuhaye amahitamo meza kurusha ayari gutangwa no gukomeza ubuvuzi bwe. Ariko niba azabaho umunsi, icyumweru, ukwezi, umwaka, simbizi”.

SRC : BBC

Ufite igitekerezo cyangwa indi nyunganize, duhamagare cyangwa utwandikire kuri Whatsaap +250782868048.

Exit mobile version