Site icon Impano.rw

Bwambere mu itangazamakuru, Perezida Kagame avuze ku rupfu rwa Kizito Mihigo.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabajijwe ku bijyanye n’urupfu rwa Kizito Mihigo  avuga ko,  abataranyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe ku rupfu rwa Kizito Mihigo  batanyurwa n’ibyo abahaye.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranaga n’abanyamakuru batandukanye bo ku isi hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, aho  umunyamakuru Laure Brouland wa Radio Mpuzamahanga y’ Abafaransa RFI yari amubajije icyo atekereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo.

Mu kumusubiza, Perezida Kagame yagize ati “Biraterwa n’icyakunyura, ndabizi ko hari ibisobanuro byatanzwe n’abantu barenze umwe, kandi ahantu hatandukanye, niba ukimbaza gusobanura ibyo, bisobanuye ko utanyuzwe. N’iyo miryango uvuga niba itaranyuzwe, imbabarire ntabwo izigera inyurwa. Sintekereza ko nanjye nasubiza ibikunyuze”.

Perezida Kagame yakomeje abwira umunyamakuru war’umubajije icyo kibazo ati” Bizasaba ubwonko bwawe kunyurwa n’ibyasobanuwe kenshi mbere, keretse niba wasobanukirwa ari uko arijye ubisobanuye, ariko nanjye mbisobanuye nk’uko wabyumvise nzi neza ko bishobora kurangira utanyuzwe”.

Inzego z’umutekano, iz’iperereza, n’urwego rw’ubushinjacyaha batangaje ko Umuhanzi Kizito Mihigo witabye Imana aguye muri kasho yiyahuye akoresheje ishuka. Ibyo bikaba byaranemejwe n’abaganga.

 

 

Exit mobile version