Site icon Impano.rw

Cinema: Papa Sava na Killaman bahatanye mu byiciro byinshi bya maaff

Abakinnyi ba filime bakaba n’abazitunganya Niyitegeka Gratien (Papa Sava) ndetse na Nshimirimana Yannick (Killerman); bayoboye abandi mu guhatana mu byiciro byinshi muri Mashariki Film Festival mu cyiciro cyahariwe Abanyarwanda cyiswe ‘Iziwacu’.

Mashariki Film Festival [MAAFF] igiye kuba hizihizwa imyaka 10 imaze itangijwe. Izatangira guhera ku wa 2-9 Ugushyingo 2024. Hazerekanwa filime ahantu hatandukanye harimo muri Century Cinema mu Mujyi wa Kigali Rwagati, Camp Kigali na Norrsken House Kigali.

Niyitegeka wamamaye nka Papa Sava na Nshimirimana Yannick wamenyekanye nka Killerman bahatanye mu byiciro bitatu mu gihe Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge, Uwamahoro Antoinette uzwi nka Intare y’Ingore ndetse na Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya bahatanye mu byiciro bibiri.

Uretse Iziwacu ibindi byiciro bizatangwamo ibihembo harimo igihembo cya Best Tv Serie, Best Shot Film, Best Documentary, Signis Award ndetse na Best Feature Film.

Umuyobozi wa Mashariki Film Festival, Trésor Senga, yavuze ko bishimira ko iri serukiramuco rimaze imyaka 10 kandi muri iyi myaka rimaze ritigeze rigwingira ahubwo ryagiye ryagura imbago.

Ati “Twishimira ko mu myaka 10 tumaze, tumaze kugenda twaguka, usanga buri mwaka hari ikintu cyiyongereye ku byari bihari ni ibintu byo kwishimirwa. Twishimira kandi umusanzu tumaze gutanga Nyafurika muri rusange atari mu Rwanda gusa.”

Yavuze ko kugeza ubu bamaze kugenda bakora ibikorwa bishamikiye kuri Mashariki Film Festival byagize ingaruka nziza kuri sinema. Atanga urugero rw’umushinga witwa ‘Tumenye Sinema’ uheruka gusozwa muri Kamena ugasiga urubyiruko rusaga 400 rukora filime rwo mu duce dutandukanye tw’igihugu, ruhawe amahirwe yo gukabya inzozi zarwo.

Urutonde rw’abahatanye mu cyiciro cya filime zo mu Rwanda:

Best Film

Filime zica kuri televiziyo (TV Series)

Iryamukuru

Kaliza wa Kalisa

Indoto

Shuwadilu

Izica kuri internet (WEB Series)

My Heart

Umuturanyi

Papa Sava

Bamenya

The Forest

Mara

Maya

Umugabo wanjye

Inzira y’umusaraba

Inkovu

Best Director

Best Director TV Series

Willy Ndahiro

Roger

Pacifique Mpazimpaka

Ibrahim Kwizera

Best Director Web Series

Killaman

Harerimana Issiak

Niyitegeka Gratien (Papa Sava)

Benimana Ramadhan(Bamenya)

Uwamahoro Antoinnette

Yves Mizero

Siboniyo Junior

Ingabire Appolinnaire

Bunduki (Semana Alexis)

Best Actor

TV Series

Dan Gaga (Ngenzi)

Illunga(tukowote)

Mugisha James (James)

Nsabimana Eric (Nsabi)

Niyitegeka Gratien (Papa Sava)

Web Series

Nshimirimana Yannick (Killerman)

Clapton Mugisha (clapton)

Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati)

Mazimpaka Wilson (Kanimba)

Shaffy

Soroba

(Dylan) Emmy Shema

Bizimana Vital

Best Actress

Tv Series

Nicole uwineza

Tessy

Mireille Igihozo Nshuti

Web Series

Nyambo Jesca

Nadia Mutoniwase

Dusenge Clenia (Madedeli)

Keza Linda

Swallah

Soleil

Alphonsine

Irakoze Arianne Vanessa

Uwamahoro Antoinette(Maman Gentil)

Abatanga icyizere

Abagabo

Yannick Nshimirimana

Pacifique Nshimiyimana

Abakobwa

Yvette Umurungi

Ineza Kelia Bernice

 

Exit mobile version