Site icon Impano.rw

Coronavirus: Muhanga bamwe mu bapolisi barabuza abantu kugenda batitaye kuri service bagiye kwaka.

Muhanga bamwe mu bapolisi bahagarika abantu ku muhanda iminota itari mike batitaye kuri service bagiye kwaka.

Nyuma y’uko hashyiriweho ingamba zo kuguma mu rugo mu rwego rwo kurwanya no gukumira icyorezo cya Covid-19 hagiye hagaragara abantu benshi barenga kuri aya mabwiriza nkana , gusa hakaba hari n’abayobozi bagendera kuri izi ngamba bakabangamira n’abagiye gushaka Serivisi za ngombwa kandi byemewe ko abantu bava mu ngo bagiye kuzishaka.

Urugero ni Mu karere ka Muhanga umurenge wa Nyamabuye ahitwa i Nyabisindu aho abapolisi bahakoreraga mu saha ya nyuma ya saa sita bahagarikaga abatambuka kandi bagiye kwaka serivisi zemewe.

Umwe mu bapolisi bari mu kazi yahagaritse umugore wari ufite akanverope, amubaza aho agiye, uwo mugore yamusubije ko agiye guhaha maze umupolisi ahita abaza abarenga 20 bari bahagaritse ati” abagiye guhaha muzamure intoki” abantu hafi ya bose bazamuye intoki maze ahita abaza uwo mugore niba atabona ko n’abandi bari bagiye guhaha, umu mugore yabuze icyo arenzaho ajya guhagararana n’abandi.

Nyuma gato hari umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 58 na 65 wari ahagaze ku mutaka wa  bano bacuruza mituyu, ku buryo byagaragaraga ko ashobora kuba yabitsaga cyangwa abikuza. Arangije ibyo yakoraga yatambutse umupolisi aramuhagarika, umukecuru agerageje gusobanura umupolisi amwima amatwi.

Bamwe mu bari bahagaritswe bari barimo abantu batandukanye barimo n’abari bafite amagare aziritseho imifuka ku buryo byagaragaraga ko bafite ibyo bari bavuye kugurisha. Abari bahagaritswe bamwe muri bo bamaze iminota iri hagati ya 20 na 40 bahagaze. Bahakuwe n’uko imvura iguye.

Amabwiriza yo kuguma mu rugo ashyirwaho ntabwo yigeze akumira abajya gusaba serivisi za ngombwa, nko kujya kuri Bank, guhaha, kujya gucuruza cyangwa kugurisha ibijyanye n’ibiribwa,….. Amabwiriza mashya yongereye igihe kugeza taliki 30 Mata 2020 ariko kikaba gishobora kongerwa.

Exit mobile version