Site icon Impano

Dore akamaro k’imibonano mpuzabitsina kubuzima bwa muntu. Ese kutayikora har’icyo byabangamira mu mubiri?

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke zitandukanye  bwagaragaje ko kwifata bitabangamira ubuzima bw’umuntu, ariko gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye bifitiye umubiri wa muntuakamaro gakomeye cyane. Mu nyigo z’inzobere zakozwe zerekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina n’iyo byaba ku rugero ruke mu cyumweru, hari akamaro bigirira umubiri.

Nk’uko tubikesha forbes.com, imwe muri iyo mimaro ni iyi ikurikira:

  1. Byongera ubudahangarwa bw’umubiri.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukora imibonano byibuze kabiri mu cyumweru byongera ubwinshi n’ingufu by’ibirinda umubiri ntiwibasirwe n’indwara zandura. Izo ni nka grippe, n’izindi ndwara ziterwa na mikorobi.

2.Kongera ubushobozi bwo guhumurirwa 

Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, umubiri urekura umusemburo witwa “Prolactin”. Uyu musemburo utuma uturemangingo two mu bwonko dutuma hiyongera ibice bihererye mu bwonko bishinzwe impumuro.

  1. Kugabanya indwara y’umutima

Mu bushakashatsi bwakozwe muri Kaminuza ya Queens (Queens University) y’i Belfast, ku bijyanye n’umutima, basanze gukora imibonano mpuzabitsina inshuro eshatu cyangwa nyinshi mu cyumweru bigabanya ibyago byo guhura n’indwara y’umutima.

  1. Kugabanya kwiheba

Inyigo yakozwe mu mwaka wa 2002, ku bakobwa 233; aba bakobwa baryamanye na bagenzi babo b’abahungu bamwe bambaye udukingirizo abandi batatwambaye. Ku bakobwa bahuye n’abahungu batambaye udukingirizo, basanze ikibazo cyo kwiheba ari gike ugereranyije na bagenzi babo bahuye n’abahungu bambaye udukingirizo. Ibi biterwa n’ umusemburo wa “prostaglandin” uba mu masohoro, ukinjirira mu mukobwa biciye mu myanya ndangagitsina ye. Uyu musemburo ugabanya kwiheba.

  1. Kugabanya ibiro

Buriya ngo gukora imibonano mpuzabitsina na byo ntaho bitaniye no gukora imyitozo ngororamubiri, kuko iyo umuntu arangije rimwe gusa; ibingana no kwiruka mu gihe cy’ iminota 15 kuri Treadmill (igikoresho cya gymnastic umuntu yirukaho atava aho ari).

.

  1. Kugabanya ibyago byo kurwara ibicurane na Giripe

    Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Wilkes (Wilkes University) yo muri Pennsylvania buvuga ko gukora imibonano mpuzabitsina inshuro imwe kugera kuri ebyiri mu cyumweru byongera 30% urugero rwa “immunoglobin A”, ishinzwe kurinda umubiri.
  2. Kugabanya ububabare

    Nyuma y’ibyishimo byinshi bibonwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina hari umusemburo urekurwa witwa “Ocytocin” ku rugero rukubye inshuro Eshanu ku rwari rusanzwe ruriho. Uyu musemburo na wo utuma harekurwa “endorphins”, ariyo ikuraho ibijyanye n’ububabare; nk’umutwe ukabije. Ku bagore ho hanarekurwa umusemburo, “estrogen” ufite ubushobozi bwo kugabanya uburibwe bubanziriza igihe cy’imihango ku bantu b’igitsina gore
  3. Gukora neza k’uruhago rw’inkari

    Imibonano mpuzabitsina kandi ituma Uruhago rw’inkari rugira ubushobozi bwo gukora neza.

Icyitonderwa: Ubusambanyi ni kimwe mu byaha Imana yaziririje kandi yanga urunuka, bityo ntabwo ukwiye kwishora mu busambanyi ngo urashaka guhura n’ibyiza twavuze haruguru kuko nk’uko twanabisobanuye dutangira iyi nkuru kudakora imibonano mpuzabitsina nta ngaruka bigira ku buzima. Ariko ibyiza kurutaho n’uko mwakubaka ingo mukajya muyikora mwisanzuye na cyane ko kuyikorana n’uwo mwashakanye biziruwe kandi ari na byiza cyane. Ubusambanyi ni umwanda.

 

Exit mobile version