Site icon Impano.rw

Dore amagambo abasore bagomba kwitwararika kuvuga, kuko abakobwa bayanga urunuka.

Birasanzwe ko hari amagambo meza ushobora kubwira umukobwa  mwaba mwakundanaga akarushaho kugukunda cyangwa se waba wari utari wamufatisha neza akaba intandaro yo kukwemerera urukundo atazuyaje.

Abahanga mu by’urukundo bavuga ko hari amagambo umukobwa n’ubwo yaba akunda umuhungu gute aramutse yumva ayavuga atangira kumubona nk’umuntu usanzwe kandi umukunzi wawe agomba kukubona bitandukanye n’uko abona abandi basore.

Aha twabateguriye amagambo abasore bagomba kwitwararika kuyavuga kuko  abakobwa banga urunuka.

1. Kugereranya umukobwa mukundana n’uwo mwigeze gutandukana

ibi bikunze kubaho mu gihe habayeho agakosa runaka maze ukaba wacikwa ukavuga ngo runaka (uwo mwakundanaga) si uku yari ateye. Aya magambo rero amutera kwibaza ko ushobora kuba ukimukunda bityo akumva ko mushobora kongera mugasubirana.

2. Kumubwira ko yabyibushye

Aha usanga akenshi na kenshi niba umukobwa mukundana akubajije niba yariyongereye ibiro cyangwa yarabyibushye, aha rero niba ngo abikubajije ngo ushobora kumubwira ngo ni ibisanzwe kuko iyo uvuze ko yabyibushye bimuca intege.  Abenshi mu bakobwa ntibakunda kubyibuha cyane gusa iyi ngingo yo ugomba kubanza gushishoza ukamenya niba umukunzi wawe yishimira kubyibuha kuko hari n’abakobwa baba bashaka kubyibuha. Ariko iyo asanzwe abyibushye ukamubwira ko arushaho kubyibuha ngo biramubabaza cyane ndetse agatekereza ko ubona adateye neza.

3. irinde kumubwira amagambo amutera kwibaza ko mutari ku rwego rumwe: Aha by’umwihariko umukobwa ntaba ashaka kumva amagambo aganisha ku kumwereka ko mutari ku gipimo kimwe mu bwiza, Ubutunzi n’ibindi. Aha aba abona ko mudakwiranye .

4. Kumubwira ubwoko bw’abakobwa ukunda mu gihe ataburimo

Urugero, umukobwa mukundana ni igikara. Nakubaza ngo ukunda abakobwa basa gute ukavuga ko ukunda abakobwa b’inzobe aha uzaba ukishe. Azatangira kumva ko mu by’ukuri we utamukunda kuko Atari mu bo  ukunda.

5.Kumubwira ko udateganaya kubaka urugo vuba

Umukobwa iyo mukundanye igihe utaravuga ku byerekeye kubana nawe arakurambirwa. Atangira kwibaza niba urukundo rwanyu ari urw’igihe gito cyangwa kinini. Aha atangira gutekereza ko isaha n’isaha uzamureka.

6. Irinde kugaragariza umukobwa ko agukurikiyeho imitungo cyangwa ibindi bitari urukundo

Burya nta mukobwa n’umwe wishimira kwitwa umukuzi. Rero umukobwa mukundana cyangwa se utereta, irinde kumugaragariza ko afite ibindi bimugenza kuri wowe bitari urukundo, kuko nubimubwira rimwe kabiri uzaba uri kwisenyeraho nk’ihene.

Basore rero uri mumenye kwitwararika kubyo muvuga mugihe muri kumwe n’abakunze banyu cyangwa abo muteganya kugira abakunzi banyu.

Exit mobile version