Site icon Impano

Dore ibintu bitanu byagufasha niba ujya ugira ikibazo cyo kwiyumva nk’umuntu udafite agaciro.

Kwiyumva nk’umuntu udafite agaciro akenshi bigaragazwa no kuba ntakizere umuntu yifitiye ndetse yumva ko kuba ariho ntacyo bimaze. Bishobora guterwa n’uburyo ujya wirengagiza gukora inshingano ugomba gukora, kugirira umushiha abandi, ihungabana wigeze kugira ukiri muto, kuba hari abigeze kunenga imikorere cyangwa imiterere yawe mu gihe cyahise cyangwa se ibihe bigoranye ujya ucamo mu buzima bigahindura isura wowe ubwawe wibonamo.

Hari abashakashatsi mu bigendanye n’imitekerereze ya muntu bagaragaje ko kwiyumva muri ubu buryo bishobora kugutera imihangayiko ihoraho ndetse bigatuma udakora neza no mu buzima busanzwe.

Dore ibintu bitanu wakwitoza gukora bikaguhindurira intekerezo ntiwongere kwiyumva nk’umuntu udafite icyo avuze mu bandi.

Jya wiganirizanya umutima mwiza

Akenshi umuntu ufite iki kibazo cyo kumva ntagaciro afite, ajya akunda kwitekerezaho ibibi yajya kwiherera ngo yiganirize akituka. Ubushakashatsi bugaragaza ko bijya bigorana guhinduka iyo ufite izi ntekerezo, gusa iyo kamere yawe uyakiriye kandi ukayakirana umutima mwiza ntakabuza izi ntekerezo zirahinduka. Nuramuka wisanze uri kwiganiriza winenga, jya ugerageza werekeze intekerezo zawe ku bihe byiza wagize cyane ibintu byiza ushaka kuzakora. Aho kwibwira uti “Ntakintu nshoboye gukora,” ivugireho uti “Nshobora gutangira nkora utuntu duto twiza nkazatera imbere.” Ibi bizagufasha.

Jya witwararika cyane mu gihe wumva izo ntekerezo zakujemo

Rimwe na rimwe kwiyumva muri ubu buryo bijya bituruka ku magorwa uhuye nay o, intekerezo mbi ugize cyangwa abantu batakuganiriza ibyiza mwahoranye. Tangira wimenye, umenye ngo ese iyo izi ntekerezo zigiye kunzamo mba nitwaye nte, ese ni ibihe bimenyetso mbona cyangwa se ni izihe ntekerezo ngira zikabigiramo uruhare.

Ibi bizagufasha kumenya uburyo bwo guhangana n’iki kibazo kugera ugitsinze.

Itoze kunyurwa n’ubuzima bwawe(uko ubayeho)

Kwiburira agaciro nanone, ngo bijya biterwa no gufata ubuzima bwawe ukabugereranya n’ubwabandi. Aho gufata umwanya wo kwigereranya n’abandi ngo bize no kugutura mu mutego wo kwisanga muri byabyiyumvo byo kumva ntagaciro ufite, buri munsi nyuma y’ibyo wakoraga undi mwanya wawe wumare utekereza ku bintu wishimira kuba waragezeho bizaguha no kwishimira ubuzima ufite akakanya bikurinde no kugira ishyari.

Jyira ikintu ukorera mugenzi wawe

Iyo ujya ugira ikibazo cyo kwiyumva nk’umuntu udafite agaciro, rimwe na rimwe guhuza ubwenge bwawe ku kindi kintu cyangwa ku wundi muntu utari wowe bijya biba ingenzi. Iyo ugize uruhare mu gukora igikorwa gifitiye sosiyete akamaro cyangwa se ugaha ubufasha mugenzi wawe ufite amateka aruta ayawe ukabona ko bimuhaye kwishima, nawe utangira kwiyumva nk’umuntu w’ingenzi bikakuzanira ibyishimo.

Gerageza gukoresha apurikasiyo(Application) zigisha ibijyanye n’imikorere myiza y’ubuzima bwo mu mutwe

Hari ama apurikasiyo ya telephoni zigezweho(Smart phones) atandukanye yagenewe guhugura abantu mu kunoza imikorere myiza y’intekerezo n’ubundi buzima bwo mu mutwe. Hari ayagenewe kwigisha abantu gukomeza imyanzuro bafata kandi ikaba iboneye ndetse n’ayagenewe guhugura n’uburyo umuntu yakwirinda guhubuka. Ubu buryo abashakashatsi batubwira ko na bwo bufasha umuntu ufite ikibazo cyo kwiyima agaciro mu bandi.

Muri ayo maporogaramu(applications) harimo nk’iyitwa: Moodfit, MoodMission, Sanvello, Headspace, Happify, ndetse n’izindi.

Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko iyo umuntu yifitemo iki kibazo cyo kwiyumva nk’udafite agaciro ntabyiteho ngo agerageze kubihindura bishobora kumubyarira ikibazo kindi kandi gikomeye. Kurikiza inama zose ugirwa ni byo bizagufasha.

 

Source: www.verywellmind.com

Exit mobile version