Abatwara abantu mu buryo rusange cyangwa abatwara imodoka zabo bwite bemerewe gukora ingendo hagati y’uturere ariko ntabwo bemerewe kurenga intara ngo bajye mu yindi nk’uko byasobanuwena Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase.
Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Shyaka yavuze ko ingendo mu turere no mu ntara zemewe ariko udasohoka muri Kigali cyangwa ngo uve mu ntara ujye mu yindi.
Ati “Muri Kigali niho icyorezo cyagaragaye cyane ni naho habanje Guma mu Rugo y’ibanze kugira ngo dushobore kugikumira…Ushobora kuva i Huye ukaza i Muhanga, waba ukoresheje imodoka yawe, waba ukoresheje imodoka rusange, ibyo biremewe, ariko kuva mu ntara ujya mu yindi ntabwo byemewe”.
Yakomeje agira ati “Ushobora kuva i Nyamirambo ukajya i Kanombe, nubwo byemewe ntabwo ari ngombwa ko abantu bose biroha mu muhanda n’izo modoka, kandi ikindi gikomeye ni uko hazubahirizwa amabwiriza abigenga kugira ngo na kwa kutegerana gushoboke.”
Minisitiri Shyaka yakomeje asaba Abaturarwanda kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye, abasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kukirinda.
Ati “Nagira ngo nsabe abantu, icyorezo kiracyahari nk’uko byari bimaze kuvugwa, tutirara. Ni ingamba nshya zigamije kugira ngo twirinde. Hari imirimo ikomeza ariko twirinde tutirara ngo tuvuge ngo byarangiye reka turegeze”.
Minisitiri Shyaka avuga ko imodoka zitwara abantu hari amabwiriza agiye kujyaho ashyirwaho n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), uko abantu bazajya bicara, ariko byo bikubahirizwa.
Ati “Hari amabwiriza aherekeza ibi byemezo kugira ngo abantu bakomeze birinde. RURA izasohora amabwiriza y’uko kwirinda bizakorwa kandi kwirinda bishoboke”.
Minisitiri Shyaka yasabye abaturage kugira uruhare, kwirinda no gufasha mu gushyira mu bikorwa izi ngamba.
Minisitiri Shyaka kandi yagarutse ku kibazo cy’abaturage batuye mu nkengero za Kigali ariko bahakorera, aha harimo Ruyenzi, Bugesera, Shyorongi n’ahandi, avuga ko “baba bihanganye bakaguma aho bari bakazasubira i Kigali ishyamba ryabaye ryeru.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yakomoje ku kibazo cy’imodoka zizajya zitwara abantu bake bikaba byaba intandaro zo kuzamura ibiciro.
Yavuze ko bazakorana na RURA kugira ngo harebwe ingaruka ingamba zo kwirinda Coronavirus zagira ku giciro cy’ubwikorezi, hakazafatwa icyemezo gishingiye ku byo bazabona.