Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku wa Gatanu taliki 18 Ukwakira 2024, ritangaza ko Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yagize Dr. Mark Cyubahiro Bagabe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Dr Mark Cyubahiro Bagabe agiye kuyobora Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, avuye muri RICA, yinjiyemo kuwa 15 Werurwe 2024 ,nyuma yo kunyura mu bindi bigo bitandukanye birimo, Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) yavuyemo yirukanywe.
Muri Mata 2018 nibwo itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryatangaje ko Abayobozi bane b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), birukanywe burundu mu kazi, bakaba barimo na Dr. Mark Cyubahiro Bagabe wari umaze umwaka n’amezi atatu ku buyobozi bwa RAB.