Site icon Impano.rw

Gasabo: Umugabo yakubiswe urushyi arapfa

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 10 Nzeri 2023, mu Mudugudu wa Rwankuba, Akagari ka Agateko, mu murenge wa Jali, mu karere ka Gasabo, umusore witwa Sibomana Jean Pierre uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko yakubise urushyi Hakizimana Innocent w’imyaka 43 y’amavuko ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Agateko, Hatangimana Jean Claude, yatangaje ko ibyo uwo musore yakoze yaba yarabikoreshejwe n’ubusinzi.

Ati “Ejo saa tatu z’ijoro, Sibomana Jean Pierre yagiye kuvunjisha ashaka ibiceri ahura na Hakizimana Innocent, ariko ngo yari yasinze. Aramubwira ngo kuki ugurira abagore, wowe ntungurire. Undi rero amukubita urushyi aragwa.”

Hutungimana akomeza avuga ko ibyo bikiba, Hakizimana Innocent yihutanywe ku ivuriro ry’igenga ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere aza kwitaba Imana.

Hatangimana  yagiriye inama abantu kwirinda ubusinzi ndetse no gusindira mu ruhame, birinda kwihanira.

Amakuru Impano yamenye avuga ko Sibomana ukekwaho gukubita urushyi Hakizimana bikamuviramo urupfu asanzwe avugwaho imyitwarire y’ubusinzi, ubwo yahuraga na nyakwigendera mu nzira, akaba yari avuye ahakinirwa umukino w’inkoni wa biyari, agiye kuvunjisha amafaranga y’ibiceri.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro by’ibitaro bya Nyarugenge, mu gihe Sibomana Jean Pierre ukekwaho gukubita urushyi Hakizimana afungiye kuri RIB sitasiyo ya Jali.

Ivomo: Umuseke

Exit mobile version