Site icon Impano.rw

GATSIBO: Emmanuel wavugwagaho ubujura yasanzwe ku muhanda yapfuye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Gicurasi 2025 nibwo mu mudugudu wa Kiburara mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo hagaragaye umurambo wa Nsengiyumva Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 43, wari usanzwe avugwaho ko yazengereje abaturage bo muri aka gace abiba.

Abahageze bwa mbere bavuga ko babonye umurambo we ufite ibikomere asa nkaho yakubiswe, ndetse ngo yari afite ibikoresho bicyekwa ko ajya yifashisha mukwiba, birimo ibisongo, umugozi w’ikamba azirikisha inka n’ibindi.

Habimana wahageze mu bambere yavuze ko batunguwe no kumva ko uyu Nsengiyumva usanzwe anatuye muri uyu murenge wa Rwimbogo yapfuye, gusa yongeraho ko yari yarabazengereje, kuko yari umujura uzwi dore ko yanafunzwe agafungurwa aribyo azira.

Ati” Uyu mugabo yari igisambo kibi, yari yaratuzengereje, ntawashoboraga kuraza itungo hanze kuko Yazaga akaritwara n’ijoro. Dore none mu minsi yashize bigeze kumufatana Inka baramufunga, yarafunzwe arafungurwa kubera ubujura.”

Musonera Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo, yemereye Impano.rw ko aya makuru ari ukuri koko ko Nsengiyumva yagaragaye yapfuye gusa batazi icyamwishe iperereza rigikomeje.

Yagize ati” ” Nibyo yari umuturage wacu, ise na nyina niho batuye, rero amakuru y’urupfu rwe twayamenye mu rukerere saa kumi n’imwe za mugitondo, tuhageze turi kumwe n’inzego z’umutekano dusanga yapfuye. Abaturage bavuga ko yari umujura, ariko inzego z’ibishinzwe ziracyakora iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.”

Gitifu Musonera yasabye abaturage kwirinda kwihanira igihe hari uwo bafatiye mu cyuho yiba.

Ati” Abaturage turabasaba kwirinda kwihanira igihe cyose bagize uwo bafatira mu cyuho, ahubwo turabasaba gutangira amakuru ku gihe ku inzego zishinzwe gukurikirana abakoze ibyaha. Ibi tubibwira abaturage aho tuba turi hose, ndongera kubibutsa ko kwihanira ari icyaha”

Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa Nyakwigendera wari wamaze kujyanwa mu bitaro bya Kiziguro ngo ukorerwe isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe, ari nako iperereza ryari rigikomeje.

Exit mobile version