Site icon Impano.rw

GICUMBI: Ababyeyi basabwe kujyana abana mu marerero

Ibi byagarutsweho na Ingabire Assoumpta umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurinda no kurengera umwana NCDA, ubwo hatangizwaga Umunsi wahariwe imbonezamikurire y’abana bato ku rwego rw’Umurenge, binyuze mu mushinga wa “Tubakuze Project.

Ni umuhango watangirijwe mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Nyamiyaga, kuri uyu wa Kane taliki ya 12 Kamena 2025, ukaba witabiriwe na Uwimana Consolee Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Ingabire Assoumpta umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurinda no kurengera umwana NCDA, yashimiye akarere ka Gicumbi aho kageze mu kurandura igwingira mu bana ariko agaragaza ko umubare w’abana bitabira amarerero ukiri hasi, bityo ko hakwiye kongerwamo ingufu.

Ati” Ubwitabire bw’abana bari mu ngo mbonezamikurire y’abana bato muri aka karere ka Gicumbi ni 66%, bikaba bikigaragara ko tugifite urugendo kugira ngo tugere ku gipimo cy’100% kugira ngo buri mwana wese abone izi serivisi z’ingo mbonezamikurire y’abana bato”.

Assoumpta yakomeje avuga ko impamvu baje kwizihiriza uyu munsi mu karere ka Gicumbi, ari mu rwego rwo gukora ubukangurambaga kugira ngo ababyeyi bumve akamaro k’ingo mbonezamikurire y’abana bato.

Ati” Impamvu twaje kwizihiriza uyu munsi hano, ni ukugira ngo twongere dukangurire ababyeyi, Abayobozi bumve ko buri mwana wese ukivuka agomba kugerwaho n’izi serivisi zitangirwa mu marerero. Twaje hano kugira ngo twongere ububyutse muri iki gikorwa”.

Ibi kandi byashimangiwe na Uwimana Consolee Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, aho yasabye buri mubyeyi ufite umwana kuva ku myaka ibiri kumujyana mu irero.

Ati” Turasaba Ababyeyi bafite abana kuva ku myaka ibiri kubajyana mu ngo mbonezamikurire y’abana bato, kuko bahabwa serivisi zitandukanye zirimo indyo yuzuye, gutozwa isuku, kwita ku buzima bwabo ndetse no kubakangura ubwonko, bategurwa kuzatangira neza amashuri abanza”.

Nzabonimpa Emmanuel umuyobozi w’akarere ka Gicumbi avuga ko batangiye ubukangurambaga butandukanye bubafasha gushishikariza ababyeyi kujyana abana mu marero ndetse no gutegura indyo yuzuye.

Ati” ubu dufite ubukangurambaga butandukanye nka Duhurire mu Isibo n’ingoga, dufite kandi ubundi twise Muturanyi ngira nkugire tugeraneyo, aha hose hadufasha gukangurira ababyeyi kujyana abana mu ngo mbonezamikurire y’abana bato, ku buryo twizeye ko abatarabyumva bazakomeza kumva akamaro k’ingo mbonezamikurire y’abana bato “.

Kugeza ubu mu karere ka Gicumbi harabarurwa ingo mbonezamikorere 651, zikaba zaragize uruhare rufatika mu kurwanya igwingira kuko kuva mu myaka 3 ishize  ryavuye ku gipimo cya 42.2%  rigera  kuri 19.3%.

Exit mobile version