Bagwaneza Beatrice utuye mu murenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi ni we wahawe Inka ihaka ifite amezi 7. Uru rwego rwa DASSO rukaba rwakoze iki gikorwa muri gahunda basanzwe bakora buri mwaka yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu byishimo byinshi Bagweneza utagiraga itungo rimufasha kubona agafumbire, yashimiye abagize urwego rwa Dasso bamugabiye inka, avuga ko ubuzima bwe bugiye guhinduka.
Ati” Nshimiye ubuyobozi bw’urwego rwa Dasso, bantekerejeho bakumva ko ngomba kubona inka nkorora nkabona amata, mfite umuryango, jyewe n’abana tugiye kubona amata yo kunywa, nzajya mbona ifumbire, mbese ubuzima bwanjye bugiye guhinduka biturutse kuri iyi nka nahawe na Dasso.
Umuganwa Nyangabo Jean Paul umuyobozi wa Dasso mu karere ka Gicumbi avuga ko igikorwa bakoze cyo koroza inka Beatrice, ari igikorwa basanzwe bakora bafatanyije na Komite ya Ibuka ku karere.
Ati” twakoranye na komite ya Ibuka ku rwego rw’akarere ka Gicumbi, badutoranyiriza umugenerwabikorwa wo kuremera……iyi nka twamuhaye irahaka ifite amezi 7, ifite n’ubwishingizi, ikigaragara izamugirira akamaro vuba.
Kamizikunze Anastase perezida wa Ibuka mu karere ka Gicumbi yashimiye urwego rwa Dasso rwaremeye uyu mubyeyi .
Ati” Urwego rwa Dasso mwakoze cyane kubwo gutekereza ku mubyeyi wacu Beatrice mukamworoza inka, uretse twe tubashimiye n’Imana ubwayo izabashimira.
Mbonyintwari JMV umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, na we yashimye igikorwa cyakozwe n’abadaso bo mu karere ka Gicumbi.
Ati” Mwakoze kubwo kuremera mushiki wacu Beatrice, agiye kubasha kubona amata, kubona ifumbire maze yikure mu bukene. Ibi byose kandi bikubiye muri ka gashya kacu ka Muturanyi ngira nkugire tugerane yo, Dasso nyuma yo gufasha abaturage mu bijyanye n’umutekano badufasha no gucyemura ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, urumva rero ko urwego rwa Dasso mu karere ka Gicumbi rukora cyane. ”
Iyi nka yahawe Bagweneza Beatrice ifite agaciro k’amafaranga angana na miliyoni n’ibihumbi 88 n’amafaranga 90, habariwemo amafaranga y’ubwishingizi bwayo ndetse n’ayubakishijwe ikiraro izajya ibamo.
Buri mwaka urwego rwa Dasso mu karere ka Gicumbi rugira ibikorwa bitandukanye rukora byo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bamaze kubakira amacumbi imiryango itandukanye, kuboroza inka, kubaha ibyo kurya ndetse n’ibindi.